Gasabo : Haturikiye gerenade mu nzu ikorerwamo imirimo y’ubwogoshi

  • admin
  • 08/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2020, ahagana saa kumi n’imwe n’igice, mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo haturikiye gerenade mu nzu ikorerwamo imirimo y’ubwogoshi (Salon de Coiffure), umuntu umwe arapfa abandi 11 barakomereka.

Itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara rivuga ko uwapfuye yitwa Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 y’amavuko akaba yari asanzwe yiyogoshesha aho kwa kimyozi witwa Niyikiza Pacific.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda John Bosco Kabera riragira riti: “Mu gihe Tunezerwe Jean Paul yageraga kwa kimyozi, Niyikiza Pacific, yamusabye kwicara ngo amwogoshe undi aramubwira ngo afite ikintu mu mufuka. Niyikiza yahise abona ko ari gerenade icumba umwotsi ahita amubwira ngo nasohoke, muri ako kanya gerenade ihita imuturikana.”

Abakomeretse barimo 2 bakomeretse cyane n’abandi 9 bakomeretse mu buryo bworoheje bose bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga. Muribo harimo n’umwana w’imyaka ibiri n’undi w’imyaka umunani, bose bakaba bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Umurambo wa Tunezerwe Jean Paul wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kacyiru, hakaba hakomeje iperereza ku ntandaro y’iki gikorwa k’iterabwoba n’aho nyakwigendera yakuye gerenade.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/05/2020
  • Hashize 4 years