Gasabo: Abahinzi b’umuceri bahangayikishijwe n’inka zibonera.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/03/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kabuye giherereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo barataka igihombo baterwa n’inka zibonera imyaka

Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka itanu kuko cyatangiye mu 2017.bagasaba inzego z’ubuyobozi kubarenganura.

Cyprien ni umwe mu bahinzi akaba n’umuyobozi muri iki gishanga mu kiganiro yagiranye na Muhabura.rw asobanura ko mu mwaka wa 2017 uhagarariye abahinzi mu karere ka Gasabo yaje gukemura ikibazo cy’ubwone cyari cyashyamiranyije abashumba n’abahinzi b’umuceri ariko bikanga bikananirana.Yagize Ati:“ Mu 2017 akarere karaje ubwo inka zaryaga umuceri banawahira, uhagararriye abahinzi ku karere yaraje aravuga ngo ntibizongera, ajya kuduhuza n’abatwoneshereje biranga birananirana kubera ko tuba twagurishijwe.”

Nizeyimana Gervais nawe ni umuhinzi w’umuceri muri kiriya gishanga giherereye mu murenge wa jabana ashimangira ko ikibazo cy’inka kimaze iminsi ndetse ubuyobozi bw’umurenge nta gisubizo gifatika bwigeze butanga, bityo akaba yifuza ko cyakemurwa n’inzego zo hejuru.yagize Ati:
“Iby’izo nka nk’uko mugenzi wanjye abivuze, ba nyir’inka nako abo bashumba; iyo abayobozi b’iki gishanga bagerageje kubivuga bakubitwa, n’abashumba baziragiye bagakubita umuhinzi uje kubabwira ati kuki muri kutwoneshereza. Mudufashije mwatugerera ku rwego rwo hejuru kuko kuva k’umurenge kugaruka hasi byarananiranye.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana Rwamucyo Louis Gonzaghe ubwo bamugezagaho iki kibazo mu mpera z’umwaka ushize yavuze ko yari azi ko cyakemutse ariko ko agiyekuganira n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bagafatira hamwe ingamba.yagize Ati:
“ Inka zitwonera ni izituruka hakurya mu murenge wa Kinyinya, twari twabonanye naba nyirazo keretse niba zagarutse, ubwo tuzongera tuvugane nabo twongere dukurikirane, ariko twari tuziko cyakemutse.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline asobanura ko iki kibazo Atari akizi cyane ko cyatangiye atarafata inshingano afite ubu ariko ko umuturage adakwiriye kurengana, bityo ko agiye kubikurikirana.Ati: “Turabikurikirana, ibyo bintu ntabwo byaba ari ibyo ndumva byaranabaye kera sinari mbizi, ariko ngiye kubikurikirana nta kuntu umuturage yarengana kuko inka zigomba kororerwa mu biraro cyangwa mu mafamu azwi.”

Iyo uganiriye n’aba bahinzi ku mpamvu bakeka ituma ikibazo cy’inka zibonera kidakemuka bavuga ko ba nyir’inka bitwaza ko ari abayobozi bakomeye kandi baziranye na Gitifu w’umurenge wa Jabana bityo ko ntawabakoraho numwe bigatuma kuva 2017 kugeza ubu kitarakemuka.

Jean Damascenie Nsengiyumva/ Muhabura.rw

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/03/2022
  • Hashize 2 years