Gasabo: Abagabo batatu bafatanwe amafaranga y’amiganano

  • admin
  • 03/12/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ku itariki 2 Ukuboza yafatanye abagabo batatu amafaranga y’amiganano.

Abayafatanwe ni Twagizimana Theodore, Hakizimana Justin na Irakoze Landrie. Bafatiwe ahantu hatandukanye mu murenge wa Kimironko.

Uwa mbere (Twagizimana) yafatiwe mu kagari ka Kimironko agerageza kuvunjisha Amayero (Euro) 650 y’amiganano agizwe n’inoti 13 za 50; naho babiri baheruka bafashwe bamaze kwishyura inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano mu kabari gaherereye mu kagari ka Bibare.

Ku bijyanye n’uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko abo bahaye ayo mafaranga, batahuye ko ari amiganano, maze bahita babimenyesha Polisi ibari hafi, ibafata batarava aho babikoreye.

Yagize ati:” Ibi bigaragaza akamaro ko gutangira amakuru ku gihe. Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ryayo atanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikora.”

Uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko; ndetse n’ayo mafaranga ni ho abitse mu gihe iperereza rikomeje.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwizamu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 601 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagiriye abantu inama yo gusuzuma amafaranga bahawe; yaba amanyarwanda cyangwa amanyamahanga; kandi igihe batahuye ko ari amiganano bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego z’umutekano kugira ngo uyatanze afatwe .

Ingingo ya 602 yaryo ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri Tegeko Ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.via:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/12/2016
  • Hashize 8 years