Gakenke :Umwarimu akurikiranweho urupfu rw’umunyeshuli yigishaga

  • admin
  • 14/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umutoniwase Josiane w’Imyaka 16 y’Amavuko wari Umunyeshuli ku ishuri ryisumbuye ry’U rwunge rw’Amashuli ya Muzo riherereye mu murenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakneke, bamwe bavuga ko yakubiswe n’umwarimu inkoni akagera ubwo apfa ariko ku rundi ruhande bamwe baracyeka ko uyu mwana w’umukobwa yari asanganwe uburwayi ari nabwo bushobora kuba bwateje uru rupfu rwe.

Uyu mwana w’umukobwa witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 07 Kamena 2017, Bamwe mu banyeshuli baganiriye na RBA bavuze ko n’ubwo uyu mwarimu asanzwe mu bihano ahanisha aba banyeshuli abakubita inshyi nyinshi ariko Nyakwigendera we ntibigeze bahamya ko ariwe wamukubise kugeza n’ubwo apfa.

Karera Jean Baptiste ukuriye abandi barimu muri iki kigo yavuze ko nabo bakeka ko uyu mwarimu ashobora kuba ariwe wa mukubise nk’uko bamwe mu baturage bakomeje kujya babihwihwisa ariko muby’ukuri nabo nk’ubuyobozi bw’ikigo ntabwo bashobora gupfa kubyemeza cyane ko nta gihamya bafite dore ko n’uyu mwana yari asanzwe afite ubundi burwayi burimo no kuba yarigeze kugongwa n’imodoka.

Kuri ubu uyu mwarimu witwa Nolbert ukekwaho urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa ari mu maboko ya Polisi aho arimo guhatwa ibibazo bijyanye n’ibyaha akekwaho.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 14/06/2017
  • Hashize 7 years