Gakenke: Bavuye imuzi ibigwi bya Chairman Kagame ntibabimarayo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza k’Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’uwo Muryango Paul Kagame, mu Karere ka Gakenke hagarutswe ku bikorwa byinshi bishimira yabagejejeho, maze mu kubirondora ntibabimarayo.

Ni igikorwa cyabye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, aho Hon. Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko bigoye kuba yava imuzingo ibikorwa by’indashyikirwa Umukandida Paul Kagame yabagejejeho, kuko ar i byinshi cyane.

Yagize ati: “Yatugejeje ku byiza byinshi ntitwabivuga ngo tubirangize. Mu byiza yatugejejeho harimo gukura Abanyarwanda by’umwihariko mu bwigunge, yabahaye imihanda isobanutse, ari itsindagiye yimigenderani ari iya kaburimbo.

Iya kaburimbo harimo iya Base- Gicumbi, umuhanda uciye kuri Buranga- Base ugahinguka i Burera, iyatangiye kubakwa yitwa Base- Butaro-Kidaho igeze kuri 40%.”

Ibiraro byo mu kirere babyita drones

Mu kubaka iyo mihanda ntibyaciriye aho kuko banubakiwe ibiraro byo mu kirere bataziriye ‘drones’.

Ati: “Yanatwubakiye ibiraro bikomeye cyane bitari byarigeze bibaho muri uru Rwanda, ibyo mu kirere, abaturage bino babihaye akabyiniriro babyita ‘drones’ kuko bajyaga bagwa mu migezi none ibiraro byiomu kirere bihuza imisozi babyise drone.”

Yongeyeho ko abacuruza nta kibazo izuba cyangwa imvura bibateye.

Ati: “Yatwubakiye amasoko mpuzamahanga, iryo ku mupaka mpuzamahanga rya Cyanika muri Burera, hari iryo kuti Base rya kijyambere bacuruza nta zuba nta mvura.

Agakiriro ka Gisozi kasimbuwe n’udukiriro mu Turere twose muri buri Karere hari agakiroiro aho Abanyarwanda bakora bakiteza imbere.”

Chairman ni we Perezida wahawe ibikombe byinshi ku Isi

Hon. Mureshyankwano yavuze ko Chairman Kagame ari we wahawe ibikombe byinshi ku rwego rw’Isi no ku rw’Afurika.

Yagize ati: “Mu byo Nashoboye gusoma mu bitangazamakuru bitandukanye yabonye ibikombe 26 harimo icyo kuba yarakuyeho igihano cyo kwicwa mu bihugu byose, yahawe igikombe cyo guteza imbere urubyiruko, ahabwa icyo guteza imbere ikoranabuhanga, yahawe icyo gutega amatwi itangazamakuru, yahawe igikombe cyo guteza imbere ishoramari.”

Yavuze kandi ko hari umwihariko mu Turere twa Rulindo, Gakenke na Burera harimo n’igikombe cyo guteza umugore imbere.

Abitabiriye bikiriza bati Chairman wacu Kagame yahaye umugore ijambo, bati tuzamutora.

Amanegeka yasimbuwe n’Imidugudu y’icyitegererezo

Abari batuye mu manegeka mu misozi, imvura yaragwaga bamwe bahitanwaga n’isuri ikabamanura bagapfa, none chairman ati oya, abubakira Imidugudu y’icyitegererezo mu Turere twose

Amashanyarazi twavuye munsi ya 5% utu Turere twose tugeze kehuru ya 80%, none yageze hose, amazi hubatswe imiyoboro tutarondora nta bana bagikererwa bajya kuvoma amazi meza yarayatwegereje.

Abanyagakenke barakirigita ifaranga kubera ubuhinzi

Ikawa ya Gakenke yayikoreye ubuvugizi irayimenyekanisha mu mahanga iba mu za mbere zityoshye ku Isi, igitumbwe cyaguraga 100 none ubu ni 700 barakirigita ifaranga.

Ati: “Ubuhinzi kubera nkunganire mu buhinzi n’ubworozi, inka mwatanze ’inka zibagwa Nyabugigi 80% zituruka muri Gakenke, abaturage bararya, bakihaza mu biribwa,bagasagurira amafi, banywa amata,  dufite amafi, dufite inyama, dufite amagi ntidukeneye za ndagara baducyurira.”

Abagabo baruhuwe umujishi w’ingobyi kubera imbangukiragutabara

Ubuvuzi bwegwerejwe abaturage ku tugari turi ku mipaka, hubatswe amavuriro y’ingoboka n’ibigo nderabuzima.

Hon. Mureshyankwano yagize ati: “Yanatanze imbangukiragutabara nshashya, yakijije abagabo guhetama ibitugu bahetse abarwayi, abaha ingobyi z’abarwayi.”

Yongeyeho ati: “Abo mu Mirenge wa Mugunga, Rusasa, Muzo, Janja bari bafite ikibazo cyo kugera aho bivuriza, imisozi yaho uko iteye abagabo babaga bahetse mu ngobyi bakanyerera bakagwa ariko Chairman yabubakiye ibitaro bya Gatonde, ibitaro mpuzamahanga bya Butaro mu Karere ka Burera bivura kanseri Abanyarwanda n’abanyamahanga. Yongereye ubushobozi ibitaro bya Nemba, ibitaro bya Ruli, ibitaro bya Kinihiura byongerewe abakozi n’ibikoresho.”

Drones zikoreshwa mu gutanga ubuzima

Hon. Mureshyankwano yagize ati: “Ikindi gikomeye cyane, mu bihugu duturanye harimo abirirwa bagura ‘drones’ zo kwica abaturage babo, hari n’abagura indege zo kwica abaturage babo, ariko Chairman Kagame yatuguriye ‘drones’ zitanga ubuzima. Drone zikwirakwiza amaraso akagera ku ndembe, ‘drones’ zica imibu ngo hatagira Umunyarwanda urwara malariya. “

Mu Burezi yavuze ko hubatswe amashuri na za kaminuza nyinshi harimo INES, kaminuza mpuzamahanga yigisha iby’ubuvuzi yubatse mu Karere ka Burera, Kaminuza ya Ruli muri Gakenke , UR Rutongo yigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni nyinshi cyane ndetse n’amashuri ageretse, abana banza abana biga muri etaje.

Yavuze kandi ko Chairmana Kagame yabatunganyirije igishanga cy’Urugezi habungabungwa ibidukikije ndetse gitanga amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka n’urwa Mukungwa.

Mu gusoza yavuze ko ntawe basaba amajwi kuko abanyamuryango ari bo bamwihitiyemo.

Ati: “Banyarulindo, Banyaburera, Banyagakenke Nyakubahwa Chairman ani mwe mwamusabye. ni mwe mwicaye mu Mudugudu muremeza ngo ni Chairman Kagame ugomba kubahagararira, mujya ku Kagari murabyemeza, mujya ku Murenge, mujya ku Karere, mujya ku rwego rw’Igihugu murabyemeza.Ntabwo rero twaje gusaba amajwi.”

Abitabiriye bikirije ko inkoko ari yo ngoma kandi bazatora umukandida Paul Kagame.

Igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Gakenke cyitabiriwe n’abasaga 200 000.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 2 months