Gakenke: Abamaze imyaka isaga 50 bacururiza ibijumba ‘mu muhanda’ bubakiwe isoko
- 27/03/2017
- Hashize 8 years
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwubakiye isoko rya miliyoni 87 abaturage bacururizaga ibijumba ahazwi nko ‘Muryabazira’ mu Murenge wa Cyabingo ku muhanda mugari ‘Kigali-Musanze-Rubavu’.
Abaturage batuye mu gace iryo soko riherereyemo biganjemo abasheshakanguhe, basobanura ko ryatangiye kurema ku gihe cy’abakoloni b’Ababiligi mu myaka y’1960.
Cyakora, hamwe n’iterambere ry’ibikorwa remezo, abarema iryo soko bisanze risigaye ririmera mu muhanda; ni isoko ritari ryubakiye kandi ritagiraga ikiritandukanya n’umunda wa kaburimbo; haruguru ya ryo gato habaga hanyura imodoka ziruka cyane ku buryo abarirema bavuga ko ‘nta munsi w’ubusa’ imodoka itakandagiraga umwe muri bo.
Mbere iri soko ryaremeraga hanze, ahantu hadatwikiriye, iyi foto yafashwe muri Gicurasi 2013 na
Ubusabe bwabo ‘bwarumviswe’
Ikinyamakuru Muhabura.rw mu bihe bitandukanye cyagiye gisura ririya soko, abaturage ntibahwemye kusaba ubuvugizi ku kubakirwa isoko rijyanye n’igihe; ibintu banasabaga inzego z’ubuyobozi iyo zabaga zabasuye.
Igice kimwe cy’isoko ryubakiwe abahoze bacururiza ibijumba mu muhanda
Mu ntangiriro z’iki cyumweru iki kinyamakuru cyongeye gusura abo baturage maze noneho kibasanga mu isoko rishya risakaje amabati y’ubururu hamwe n’amabati atanga urumuri, rifite aho abauruzi babika ibyo bacuruza bagafunga rifite kandi n’ibigega bifata amazi.
Iradukunda Emmy, umwe mu bacururiza muri iryo soko, agira ati “Ibyifufuzo byacu byarumviswe, iri soko twarisabye kuva kera, aho twacurizaga nta gaciro haduheshaga; nka jye nageze aho nshaka kurivamo kuko nabonga rishyira ubuzima bwajye mu kaga.”
Imvura, izuba, kugongwa…ibyo biruhutsa
Mu buhamya bw’abacuruzi cyo kimwe n’abarema isoko ry’ibijumba ryo ‘Muryabazira’ batanga bahuriza ku kuvuga ko kubakirwa isoko rijyanye n’igihe byabakijije ibizazane bakururirwaga no kuba mbere baracururizaga ahantu hadasakaye kandi hatubakiye.
Mukeshimana Louise, umubyeyi wo mu Murenge wa Busengo umaze imyaka 18 acururiza muri iryo soko, agira ati “Mu gihe maze nshururiza hano ngonzwe n’imodoka inshuro itatu[eshatu]; nabaga ndi kumvikana n’umukiliya imodoka ikaba irankandagiye, ubundi bwo nariho nambuka nikoreye igitebo cy’ibijumba moto irankubita nkomereka byoroshye.”
Nyirangirimana Claire, yungamo ati “Hari igihe isoko ryabaga ritangiye gushyuha ugasanga imvura iraguye ubundi rikaba riraremuye nk’abacuruzi amafaranga tukayahomba, wasangaga kandi izuba ritwica tukabura aho turihungira.”
Abarema ririya soko basanga uko ryari rimeze mbere ryateshaga agaciro igihugu mu gihe hari n’abanyamahanga bazaga kuharangura ibijumba barimo abo muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Sudani y’epfo n’ahandi.
Ndimubanzi Andre, umuturage wo mu Murenge wa Busengo, agira ati “Uko ryari[isoko] rimeze mbere nta gaciro ryaheshaga u Rwanda kuko wasangaga n’abo banyamahanga bagenda babangamiwe, ariko ubu bari kuza bakakubwira ko bishimiye ko dufite iri soko ryiza!”
Biyemeje kurenga ugucuruza ibijumba
Hejura ya 90% by’ibyacururizwaga mu isoko ryo ‘Muryabazira’ wasanga ari ibijumba, gusa nyuma yo kubakirwa isoko ubu muri iryo soko hari kugaragaramo n’ibindi bintu ahanini bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’urugo.
Abahoze bacuruza ibijumba biyemeje gucuruza ibindi bintu nyuma yo kubakirwa isoko
Mukasine Betty, ni umwe mu basigaye bacuruza ubwoko butandukanye bw’amafu hamwe n’imigati, agira ati “Nta bwo twari kuba duhawe iri soko ngo tugume ducuruza ibijumba, oya! Jye natekereje ku gucuruza amafu kubera ko nzi neza ko akenerwa cyane mu rugo, ubu rero biri kugenda neza.”
Muhire Fidel ucuruza imyenda we agira ati “Najye nacuruzaga ibijumba ariko iri soko ryaraje ndavuga nti ‘reka mpindure’ ubu ndi kugerageza no mu myenda, nibikunda nzakomeza (…) abakiriya bari kuza neza nta kibazo.”
Nubwo bubakiwe isoko kandi mbere ryararemeraga hanze, abagana isoko ryo ‘Muryabazira’ bavuga ko nta cyahindutse ku musoro bakwaga mbere y’uko ryubakwa; umwe mu bakozi ba sosiyete ya ‘Ngali’ isoresha muri iryo soko, yabwiye iki kinyamakuru ko “Abaturage basora neza nta kibazo.”
Imbogamizi
Abarema cyo kimwe n’abacururiza mu soko rishya ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwubakiye abahoze bacururiza ibijumba mu muhanda, bahuriza ku kuvuga ko babangamiwe no kuba nta bwiherero rusange bafite no kuba nta ho kumena imyanda beretswe.
Niyonsenga Jean Aimé François, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubukungu, amara impungenge abo baturage aho agaragaraza ko mu mpera z’uku kwezi haratangira kubakwa ikiciro cya kabiri cya ririya soko kizaba kigizwe na Latrine(Ubwiherero), aho imodoka zihagarara n’uruzitiro rw’iryo soko.
Muri rusange nk’uko Niyonsenga abitangaza, kubaka iryo soko mu kiciro cya mbere byatwaye amafaranga miliyoni 47, ikiciro cya kabiri cyo ngo cyagenewe miliyoni 40.
Yanditswe na Muhabura.rw