Gakenke: Abakuwe mu byabo n’Ibiza bagiye guhabwa ubufasha na MIDMAR
- 17/05/2016
- Hashize 9 years
Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza, MIDIMAR, yamaze kubona ahantu hatatu (3) mu Karere ka Gakenke hagiye kubakwa inkambi z’agateganyo zizajya zicumbikira abantu bimuwe n’ibiza.
Izo nkambi z’agateganyo, nk’uko inkuru igaragara ku rubuga rw’iyi minisiteri ivuga, zizashingwa mu mirenge itatu yo mu Karere ka Gakenke ari yo: Muzo, Minazi na Gakenke. Abaturage babarirwa muri 600 bo mu Karere ka Gakenke nibo biteganyijwe ko bazacumbikirwa muri izi nkambi zavuzwe, hakaba harimo abo amazu yabo yasenyutse burundu, n’abandi bimuwe ahantu habi mu rwego rwo kwirinda impanuka. Imvura idasanzwe yibasiye ibice bitandukanye mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’igihugu mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 07 Gicurasi, 2016 yahitanye abantu 54 inasenya inzu 2317 zo guturamo. Uturere twa Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ni tumwe mu twibasiwe cyane.
Mu Ijambo rye, Minisitiri w’intebe yabwiye abaturage ko aje kubahumuriza no kubafata mu mugongo mu izina rya Perezida Paul Kagame ndetse na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Yavuze ko ibyabaye bibabaje kuko byabaye ibyago ku Banyarwanda n’Igihugu bigatwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse bikanangiza amazu, imyaka,imihanda bidasize n’amatungo, aha yavuze ko Perezida Kagame na Guverinema y’u Rwanda babajwe n’ibi byago byabaye kandi ko hazakorwa ibishoboka byose hagafashwa abaturage bahuye nabyo kubona ibibafasha mu buzima bwa buri munsi mu buryo bwihuse ndetse no mu gihe kiri imbere bakazashakirwa aho kuba hatunganye.
Kuwa 14 Gicurasi i Kigali hateraniye inama ku guhangana n’ibiza yari iyobowe na minisitiri ufite guhangana n’ibiza mu nshingano ze, Seraphine Mukantabana, ndetse n’umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Lamine Manneh. Muri iyo nama imiryango itandukanye ishamikiye kuri Loni n’iy’igenga yijeje kuzatanga ubufasha mu gutegura izi nkambi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw