Gahunda zose zakorerwaga mu Kiyaga cya Kivu zabaye zihagaritswe

  • admin
  • 15/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ikibazo cy’Indwara ya Cholera yadutse mu karere ka Karongi mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu, kuva kuri uyu wa 15 Kamena iki kiyaga cyafunzwe ku bakora uburobyi kugeza mu gihe kitazwi.

Mme Jeannine Nuwumuremyi umuyobozi w’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko iki kiyaga cyafunzwe ku barobyi ku mwaro wose w’Iburengerazuba hagamijwe guhagarika kwiyongera kwa Cholera. Mme Nuwumuremyi avuga ko umwanda ku isambaza ziba ziri kugurishwa n’abarobyi zitumaho amasazi ari kimwe mu bishobora kuba biri gutera indwara ya Cholera.

Uyu muyobozi avuga ko iki kiyaga cyabaye gifunzwe nk’imwe mu ngamba zihutirwa mu kurwanya iyi ndwara. Guhera ubu kugera mu gihe kitatangajwe nta muntu wemerewe kuroba mu Kivu ku mwaro wose w’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Ubusanzwe ikiyaga cya Kivu gifungwa inshuro ebyiri mu mwaka ngo bahe igihe isambaza zikure. Uyu mwaka cyari gufungwa mu gihe cy’amezi abiri kuva mu kwezi kwa cyenda. Abarobyi kuri iki kiyaga babwiye umunymakuru w’Umuseke ko batunguwe cyane kuko imirimo y’uburobyi ariyo ibatunze bo n’imiryango yabo, kandi ngo ntibabanje kuganirizwa kuri uyu mwanzuro.

Indwara ya Cholera imaze iminsi i Karongi kubera abaturage bakoresha amazi mabi y’ikiyaga cya Kivu. Imibare y’abayirwaye yagiye yiyongera urebye abari kuyivurwa ku bitaro bya Kibuye, kugeza ubu abamaze gupfa bazize Cholera mu minsi itanu ishize ni batatu, barimo uwapfuye ejo kuwa kabiri. Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano hamwe na Croix Rouge bari gukora ibikorwa byo guhangana n’iyi ndwara bakwirakwiza amazi meza aho atari ari. Ku isoko mu Bwishyura hongeye gufungurwa amazi meza ndetse ahantu hahurira abantu benshi hari gucukurwa imisarani aho itari.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/06/2016
  • Hashize 8 years