Frank Habineza yatangaje ko ataciwe Intege n’ibivugwa
- 17/07/2017
- Hashize 7 years
Umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), Frank Habineza aratangaza ko yiteguye gukomeza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu, atitaye ku mvugo y’ishyaka riri k’ubutegetsi FPR Inkotanyi ryumvikanisha ko ryarangije gutsinda amatora.
Habineza abona imvugo y’iri shyaka inyuranyije n’imyitwarire yaryo mu bikorwa byo kwiyamamaza ngo kuko rishyira ubushobozi bwinshi mu kwiyamamaza kandi rivuga ko ibizava mu matora bizwi. Asanga urugamba rukiri rwose.
Ku munsi wa gatatu hatangijwe gahunda yo kwiyamamaza, uyu mukandida watanzwe n’ishyaka riharanira demukarasi kurengera ibidukikije, yatangaje ko urugendo rutarimo kuborohera. Baragenda bahura n’ibisitaza mu nzira.
Cyakora yatangarije Ijwi ry’Amerika ko mu gihe gito bamaze batangiye kwiyamamaza, yishimira cyane uburyo inzego z’umutekano zibafasha, n’ubwo ngo hari abantu bagenda biyoberanya bakabavangira.
Habineza ahamya ko n’ubwo batabona ubwinshi bw’abaturage aho baba bagiye kwiyamamaza, bizeye kuzabona itsinzi. Asobanura ko abaturage bababwira ko batinya kuza kumva imigabo n’imigambi yabo ariko ko babashyigikiye.
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw