France: Mbere y’uko ibyihebe bibarasa, bari mubyishimo bitazibagirana.”reba Amafoto”

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Umwe mubafotaga icyo gitaramo witwa Mr Emmanuel Wino wa bashije kurokoka icyo gitero yafashe umwanzuro wo gushyira ahagara amafoto yerekana uko byari byifashe mugitaramo cya Rock ya Eagles Of Death Metal cyaberaga muri Paris .




Amafoto agaragaza uburyo abaguye muri iki gitero bari buzuye ibyishimo nyuma bikaza kuvamo kwitahira iwabo wa twese, Imana ibakire mu bayo

Ubwo Umutwe w’intagondwa zo mu mutwe wa Leta ya Kislam (ISIS), mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 13 Ugushyingo ku mujyi wa Paris mu Bufaransa, wagabaga ibitero hakangwa abantu 128 ndetse nabandi benshi bagakomereka

Mr Wino akoresheje urukuta rwe rwa facebook yohereje amafoto ikigo kitwa Eagles of Death Metal cyari cyateguye icyo gitaramo.

Amakuru dukesha BBC aravugako umugabo witwa Wino yahaye ikiganiro ikinyamakuru cyitwa Les Inrocks magazine cyo muri Paris ‘ Mr wino yavuze ko yari mubafotozi umunani cyangwa barindwi bari batoranyijwe gufota icyo gitaramo yagize ati : “mbere y’uko ibyihebe biturasa muri Bataclan theatre hari umunezero w’abantu bari baje mugitaramo , bose bari buzuye umunezero ntashobora kuzi bagirwa ubwo byabaga nari manutse ngiye muri etaje yambere mukabari kwishimana n’inshuti Kubera ko camera yange yari yamaze kuzura amafoto. Ntakibasha kongera gufotora andi”.




Byari Ibyishimo bitazibagiranwa mu mitima y’abarokotse iki gitero

Mr Wino akomeza agira Ati:”ni mureke mbabwire igitaramo cyari umunezero abantu, kubera amarangamutima y’ibyishimo amarira yabungaga mumaso, abandi babyina. Aya mafoto azahora inyibutsa umunezero abantu bapfanye.











Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 9 years