France: Kuki u Rwanda rugomba kujya muri Congo, mu gihe ari yo ifite mu nshingano gukemura ibibazo? – Perezida Kagame
Mu myaka 27 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) habayeho impinduka nyinshi zirimo n’ihinduka ry’Aperezida, ariko ikitarahinduka ni igihuha kivuga ko muri icyo Gihugu hari Ingabo z’u Rwanda (RDF). Icyo kinyoma gikwirakwizwa n’Imiryango ndetse na zimwe mpuguke zigamije inyungu za Politiki nk’uko bitangazwa ku ruhande rw’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye kunyomoza abavuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko iyo ziza kuba zihari ibibazo bimaze imyaka myinshibyarananiye n’ingabo z’amahanga bitakabaye bihari.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ndetse na France 24, mu ruzinduko arimo mu Bufaransa aho yitabiriye inama yiga kuri Sudani yabaye uyu munsi n’iyiga ku inkunga ubukungu bw’Afurika iba kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi.
Abajijwe icyo avuga kuri raporo za Loni zishimangira ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko ahubwo Loni ikwiye kuba yibaza iti: “Kuki u Rwanda rugomba kujya muri Congo, mu gihe ari yo ifite mu nshingano gukemura ibibazo [umutekano] bya RDC?”
Yakomeje, ashinangira ko raporo ya Loni ishimangira ko yananiwe ku buryo bukomeye, yongeraho ati: “Iyo Ingabo z’u Rwanda ziba muri Congo ntabwo zari gutsindwa. Ndabahamiriza ko twe tutari kunanirwa guhangana n’icyo kibazo.”
Perezida Kagame yanagarutse ku buryo Ingabo za Loni (MONUC/MONUSCO) zimaze imyaka isaga 24 muri RDC , ariko ntawuratinyuka kubaza impamvu inshinganzo zo kugarura amahoro muri icyo Gihugu zananiranye. Ati: “Nta muntu n’umwe urababaza impamvu bamaze imyaka 24 muri Congo nta gihunduka ati, ko mwawagiyeyo gukemura ibibazo, ni iki cyabye?… Ni ukunanirwa gukomeye.”
Umukuru w’Igihugu yanatanze umucyo ku bya “Mapping Report” ishinja bamwe mu bayobozi b’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Congo, ashinangira ko ari ibinyoma bitizwa umurindi n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka gucengeza inyito ya Jenoside Jenoside ebyiri ihabanye n’ukuri.
Yavuze ko kuva iyo raporo yasohoka mu mwaka wa 2010 itigeze ivugwaho rumwe ndetse hari n’izindi nyinshi zaje nyuma zikagenda zigaragaza ikinyuranyo, ashimangira ko ari igikoresho cy’inyungu za Politiki.
Yanakomoje ku bya Dr. Dennis Mukwege kuri ubu wabaye umuvugizi w’ibikubiye muri iyo raporo, avuga ko yajemo nk’igikoresho cy’ingufu zitagaragara, “bamugize uwatsindiye igihembo cy’amahoro cya Nobel, none ubu asigaye abwirwa ibyo avuga.”
Perezida Kagame yagarutse ku zindi ngingo yabajijweho kuri icyo Gihugu cy’abaturanyi, zirimo no kuba Intara ebyiri z’icyo Gihugu ziherutse gushyirwa mu bihe bidasanzwe, ubuyobozi bwa gisivili bugashyirwa mu maboko y’abasirikare n’abapolisi mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano birangwa muri ako gace.
Ati: “Ni ikintu kimwe gushyiraho ibihe bidasanzwe, na njye nabikora ndi muri uwo mwanya. Ariko nanone nabikorana ubushishozi nkabikurikiza ibikorwa biteguye neza kugira ngo mpangane n’ibyo bibazo mu buryo bufatika. Atari bya bindi byo kuza ukiruka inyuma y’ibibazo buri gihe ariko nyuma y’imyaka itanu ukisanga muri bya bibazo cyangwa byarakuze kurushaho.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda nanavuze ko ubu umubano w’u Rwanda na RDC uhagaze neza ku buryo ibihugu biri mu biganiro bigamije ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’iza gisirikare.