Fifa yakoze agashya itangaza uwegukanye Ballon d’Or igihe kitaragera

  • admin
  • 07/01/2016
  • Hashize 8 years

Mu gihe biteganyijwe ko uwatwaye umupira wa zahabu (Ballon d’Or) 2015 azamenyekana ku itariki 11 Mutarama uyu mwaka, hagati ya Cristiano Ronaldo wa Real Madrid, Lionel Messi na Neymar bombi ba FC Barcelona, FIFA yibeshye ishyira ahagaragara uwatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza mu mwaka wa 2015.

kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2015, Ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, bacitswe batangaza ko Lionel Messi ariwe wegukanye Ballon d’Or ya 2015 atsinze Ronaldo na Neymar bahanganye ndetse ko n’Umudagekazi Celia Sasic ariwe watorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu bagore.

Nyuma yo kwibeshya bagatangaza ayo makuru, bihutiye kuyakuraho igitaraganya nk’uko urubuga Mirror rwabitangaje. Uwatsinze azamenyekana i Zurich ku mugoroba w’itariki ya 11 Mutarama. Kugeza ubu, Messi niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo gihabwa umwukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/01/2016
  • Hashize 8 years