FIFA: U Rwanda rwazamutse imyanya 2 ku rutonde ngarukakwezi

  • Richard Salongo
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘’Amavubi’’ yazamutse imyanya ibiri igera ku mwanya wa 131 ivuye ku mwanya wa 133 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024.

Mu kwezi kwa Gashyantare, Ikipe y’u Rwanda ntiyigeze itakaza inota na rimwe yagumanye amanota 1107.04 ku mwanya wa 133 ku rutonde rwa FIFA.

Muri Werurwe ikipe y’igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti yo kwitegura Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 yabereye i Antananarivo muri Madagascar harimo uwo yanganyije na Botswana ubusa ku busa n’undi yatsinzemo Madagascar ibitego 2-0 byatsinzwe na Mugisha Gilbert na Kapiteni Djihad Bizimana. 

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuri uyu wa 4 Mata, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byazamutse kuko rwavuye ku mwanya wa 133 rugera ku mwanya wa 131 n’amanota 1112.44.

Nta mpinduka kandi zabaye mu bihugu 10 bya mbere ku Isi, aho urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza, Brésil, Portugal, u Buholandi, Espagne, u Butaliyani na Croatia.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 13), Sénégal (17), Nigeria (30), Misiri (37), Côte d’Ivoire (38), Tunisia (41), Algeria (43), Mali (44), Cameroun (51), Afurika y’Epfo (59).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 63, Uganda (92), Kenya (107), Tanzania (119) n’u Burundi (140).

Muri rutonde rwa Mata, Indonesia ni cyo gihugu cyazamutseho imyanya myinshi (8) kivuye ku mwanya wa 142 kigera ku mwanya wa 134.

Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 20 Kamena 2024.

  • Richard Salongo
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks