Expo Rwanda2016: Umwihariko ku bagana Zag Nut Bar and Restaurant kuri Serivisi bahabwa

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Impinduka mu mikorere yabo, kwigira ku bacuruzi baturutse impande n’impande, kwamamaza ibikorwa no kwagura izina, kwereka abanyamahanga uburyo batanga serivisi inogeye abakiriya, ndetse no kwegera abakiriya babo baba bitabiriye iri murikagurisha ibyo byose ni bimwe mu byatumye ZAG NUT Bar and Restaurant yitabira imurikagurishwa ku nshuro ya 19.

ZAG NUT ni bar (Ubucuruzi bw’ibinyobwa byemewe na Leta) ikaba kandi na resitora ifite n’akabyiniro, muri uyu mwaka nk’imwe muri kompanyi ziri mu Rwanda nayo yitabiriye imurikagurisha ku nshuro yaryo ya 19 aho bamanuye cyane ibiciro ku bicuruzwa byabo ndetse bakazana n’umwihariko wa tombora aho batanga ibikombe, ibihembo birimo inzoga zo kunywa, Ibyo kurya ndetse n’amafaranga ku bakiriya bagana iyi ZAG NUT, itandukaniro riri hagati ya serivisi zari zisanzwe zitangirwa muri aka kabari kakaba na resitora ni uko ibiciro biri kuba byamanuwe cyane ndetse n’ibihembo biri gutangwa bikaba bitandukanye cyane n’ibyo bari basanzwe batanga ku muntu wabasanze aho bakorera Kimisagara haruguru ya Maison de Jeune.

Mu kiganiro na MUHABURA.rw, Manzi Clement Umuyobozi wa ZAG NUT yatubwiye ko iri murikagurishwa baryitzeho byinshi mu kuzamura izina ryabo ndetse anakomoza ku minsi iri murikagurishwa rizamara. Clement yagize ati “Nk’ibisanzwe imurikagurisha turikuramo inyungu nyinshi gusa duhora dusaba PSF itegura kuba yatongerera iminsi wenda bakatwongeza icyumweru kuko iyo urebye amafaranga tuba twatanze kugirango twemererwe kwitabira Expo aba ari menshi kandi kuyagaruza muri iyi minsi baba baduhaye biba bigoye, ikindi kandi twifuza ni uko PSF yajya itworohereza kubijyanye na Serivisi iduha”. Manzi Clement kandi yakomoje ku mikorere ya Zag nut aho yavuze ko n’ubundi gahunda zisanzwe zikorerwa aho ikicaro cyabo kiri Kimisagara ruguru ya Maison de Jeune ziri gukomeza gusa ko n’uwakwitabira Expo wese adakwiye kuvamo atageze aho Zag Nut ikorera mu nsi y’ahaherereye Techno ndetse ko ushobora kubasaba bakagusangisha ibyo kurya cyangwa kunywa iwawe aho wabashaka kuri nimero za telefone +250786548983 cyangwa ukaba wabasanga aho bakorera Kimisagara ruguru ya Maison de Jeune bakaba bakora amasaha 24 kuri 24 iminsi yose igize icyumweru.

Kuri stand (Aho ikorera) ya ZAG Nut Club muri Expo ubu hari kubarizwa nk’icyo nakwita umwihariko ariwo, ababyinnyi baturutse muri Uganda na Tanzania, Abahanzi Nyarwanda basimburana ku rubyiniro umunsi ku munsi, ibihembo bihabwa abana baba bazanywe n’abakiriya, Tombora ku bakiriya, kwaka indirimbo bagahita bayikubyinira uwo mwanya aho ubifashwamo na Mc Kamanka wo mu gihugu cya Uganda akaba ari Umunyarwenya umaze kumenyererwa hano mu Rwanda.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years