EURO 2016: Bigoranye Ubwongereza butahanye amanota atatu- Amafoto”

Ibitego bya Jamie Vardy na Daniel Sturridge bifashije ikipe y’u Bwongereza gutsinda Wales 2-1, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda B.

Wales yafunguye amazamu mu gice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Gareth Bale kuri coup-franc yo muri metero 28, ku munota wa 42 w’umukino, aba ari nako igice cya mbere kirangira. Mbere yuko igice cya kabiri gitangira, Vardy na Sturridge basimbuye Harry Kane na Raheem Sterling.

Ku munota wa 56, Jamie Vardy yatsindiye Abongereza igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Ashley Williams n’umutwe, naho Sturridge atsinda igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera. Imikino isoza iri tsinda izaba tariki ya 20 Kamena 2016, aho Ubwongereza buzakina na Slovakia naho Wales ikine n’u Burusiya.





Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe