EUCL: Maj. Eng Kalisa Jean Claude, yavuze ko ibiciro by’amashanyarazi byashyizweho hagendewe ku byiciro
- 05/01/2017
- Hashize 8 years
kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2017, abayobozi ba Sosiyete icuruza umuriro (EUCL) basobanuye ko ibiciro by’amashanyarazi bijyanye na gahunda yo korohereza abakene guca no kugabanyiriza igiciro inganda kugira ngo ibyo bakora bihenduke, gusa kuri bamwe ibiciro ntibizagabanuka.
Umuyobzi wa Sosiyete EUCL Maj. Eng Kalisa Jean Claude, yavuze ko ibiciro by’amashanyarazi byashyizweho hagendewe ku byiciro bya buri wese n’ingano y’amashanyarazi akoresha n’icyo ayakoresha.
Yavuze ko umuntu ugura amashyanyarazi ari mu cyiciro cy’umuturage cy’uyakoresha mu rugo iwe, (Residential customer), bashyizwe mu byiciro bitatu bitewe n’ingano y’amashanyarazi bakoresha mu gihe cy’ukwezi.
Umuturage wo muri urwo rwego ugura kilowatts 1- 15 azajya yishyurura Frw 89 kuri buri kilowatt imwe hatabariwemo imisoro.
Uzajya agura amashanyarazi wo mu kiciro cyo kuva kuri kilowatt 1- 50, azajya yishyura kilowatts 15 za mbere kuri Frw 89, izindi kilowatts kuva kuri 15-50 (kilowatt izarenga kuri izi kilowatts 15 za mbere) imwe azajya ayishyura Frw 182.
Ikindi kiciro cyo muri aba babazwe nk’abakoresha umuriro mu rugo mu nzu batuyemo, uzajya agura amashanyarazi kuva kuri kilowatt 1- kurenza 50, kilowatt imwe irenga kuri 50 izajya ibarirwa Frw 189.
Ikindi cyiciro kirimo inzu z’ubucuruzi n’ibigo bya Leta, bazajya bishyura amashanyarazi kuva kuri kilowatt 1-100, imwe izajya itangwaho Frw 189. Abari muri iki cyiciro bakoresha umuriro urenze kilowatts 100, unite imwe ni ukuvuga kilowatt 1 izarenga kuri izo kilowatts 100, bazayishyura Frw 192.
Icyiro cy’inganda z’amazi n’iminara y’itumanaho, kilowatt 1 bazajya bayishyura Frw 126.
Inganda zicirirtse kilowatt 1 bazajya bayishyura Frw 90 ni ukuvuga iziri ku muyoboro wa kilovolt 0,4-15 naho inganda nini ni zo zizajya zibona umuriro uhendutse cyane aho kilowatt 1 izajya igurwa Frw 83, iki cyiciro kirimo inganda ziri ku muyoboro wa kilovolts 15 – 33.
Maj. Eng Kalisa Jean Claude yavuze ko ibyo biciro byose hatabariwemo imisoro.
Yavuze ko ibi biciro byatangiye gukurikizwa tariki ya 1 Mutarama 2017, ndetse icyo gihe ngo ni bwo n’uburyo bwo kugura amashanyarazi bwatangiye kugira ibibazo byo kugenda gake no guhagarara bitewe n’akazi imashini ibishinzwe ikora ko kuzengurutsa imibare myinshi kugira ngo buri wese agure umuriro bitewe n’urwego arimo.
Mu rwego rwo guteza inganda imbere, ngo ibiciro bizajya bihinduka bitewe n’amasaha, aho amasaha meza yo kugabanya ibiciro ari uguhera saa 23h00 kugera saa 8h00 za mu gitondo. Ngo igiciro cy’amashyanyarazi ku nganda kizajya kiba kiri hejuru guhera saa 18h kugeza saa 23h00.
System yo kugura umuriro yari ifite ikibazo, cyakemutse saa 2h00 a.m
Maj Eng. Kalisa avuga ko ubwo ibiciro bishya byatangiraga gukurikizwa nk’uko byari byasabwe n’Ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, saa 00h00 tariki ya 1 Mutarama 2017, bwakeye bigeze saa 9h00, system itangira kugira ibibazo byo kugenda gake no guhagarara, ubundi igasubiraho ndetse ngo bigera n’aho abagura umuriro kuri mobile money byanze ariko ngo kugurisha umuriro ntibyahagaze burundu.
Ati “Ibyo twakomeje kubikurikirana, dukomeza gukosora iryo koranabuhanga, twaraye tubikemuye nka saa munani z’ijoro, ubu system irakora.”
Yavuze ko imbaraga nyinshi system yatangiye gukoresha igihe batangiraa gukoresha ibiciro bishya bifitanye isano n’imbaraga nke system yagaragaje.
Ati “System iyo uvuze ngo ngiye kugura umuriro ungana gutya, irabikora kugira ngo ibone aho igushyira. Uyu munsi ushobora kuvuga ngo ngiye kugura umuriro wa Frw 120 cyangwa Frw 500, iyo ugarutse ireba aho uri ikabara byagera kuri kilowatt 15 igahita ihindura ibiciro, bitewe n’uko ikora imibare myinshi n’ababa bagura umuriro ari benshi ni byo byatumye itangira kugaragaza intege nke.”
MUHABURA.RW