Etoile de l’Est FC yagerageje kwishyura igitego APR FC biranga , Kiyovu isebera I Bugesera !

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/09/2023
  • Hashize 1 year
Image

Igitego cyiza Kwitonda Alain ‘Bacca’ yatsinze ni cyo cyahesheje amanota atatu APR FC mu mukino wayo wa kabiri muri Rwanda National League 2023.Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02/09/2023, aho APR FC yari yakiriwe na Etoile de l’Est FC ku kibuga cyayo mu Karere ka Ngoma.

APR FC yatangiye umukino bigaragarira buri wese ko ari ikipe ishaka intsinzi, ikabyerekana ihererekanya neza umupira kandi igasatira kenshi n’ubwo ubwugarizi bwa Etoile de l’Est FC bwari bwihagazeho mu gice cya mbere.

APR FC yatsinze umukino wa kabiri wa shampiyona muri ibiri n’ubundi yo imaze gukina

 

APR FC yakunze kugerageza uburyo butandukanye ariko bikanga, kugeza ubwo ku munota wa 61 Umutoza yafashe icyemezo cyo gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, maze akuramo Apam na Ruboneka yinjiza Kwitonda Alain Bacca na Mugisha Gilbert.

Aba bombi bafashije ikipe y’ingabo kwiminjiramo agafu, ndetse ku munota wa 83, myugariro Niyomugabo Claude yahererekanyije umupira neza na bagenzi be, maze awutera awerekeza imbere y’izamu, usanga Kwitonda wari uhagaze neza ahita awutera agaramye mu kirere awuboneza mu rushundura.

Icyo cyari igitego cya mbere cya APR FC, ndetse Etoile de l’Est FC yagerageje kucyishyura ariko birananirana umukino urangira ari igitego 1-0.

Byatumye APR FC ihita yuzuza amanota 6 mu mikino ibiri imaze gukina, dore ko ifite umukino w’ikirarane.

Etoile de l’Est yatsinzwe na APR FC yuzuza umukino wa gatatu nta ntsinzi kuko kuva shampiyona yatangira itari yatsinda na rimwe

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba Ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu Sports. Iyi kipe yari itaratsinda umukino n’umwe mu mikino ibiri yari imaze gukinwa ariko yanyagiye iyi kipe y’i Nyamirambo ibitego 4-0.

Ibi bitego byatsinzwe na Elijah Ani, Vincent Adams, Eric Ndizeye wa Kiyovu Sports witsinze igitego ndetse n’icyatsinzwe na Muzungu Olivier.

Ikipe ya Gasogi United yari yakiriwe na AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium, n’ubwo iyi kipe yari hanze ariko yatahanye intsinzi y’ibitego 2-1 byatsinzwe na Maxwell Ravel ku munota wa 68 mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Akbar Muderi ku munota wa 77

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/09/2023
  • Hashize 1 year