Ethiopia: Inyeshyamba zashimuse Abanyagihugu barenga 145

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa gatanu, komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Etiyopiya (EHRC) yatangaje ko abantu 145 bashimuswe n’abarwanyi bo muri leta ya Benishangul-Gumuz ihana imbibi na Sudani.

Umuyobozi w’iyi komisiyo yavuze ko mu minsi yashize hashimuswe nibura imiryango 145 harimo abana, abagore ndetse n’abasaza.

Ibyo bitero byakozwe n’abarwanyi ba Gumuz bakorera mu karere ka Benshangul-Gumz, aho Etiyopiya irimo kubaka umushinga w’urugomero uzwi ku izina rya Etiyopiya Grand Renaissance Dam (GERD).

Amakuru yatangarije Nation.africa avuga ko nyuma y’ishimutwa ridasanzwe, abapolisi bo mu karere batangiye ibikorwa byo gutabara. Aba barwanyi bitwaje intwaro bashimuse abasivili babashinja “kudashyigikira” urugamba rwabo maze babafungira i Mersha na Ekfet.

EHRC yagize ati: “Nibura babiri mu bari bafashwe bugwate bishwe n’abarwanyi”. Nk’uko EHRC ibitangaza ngo igitero giheruka, cyatumye kandi abaturage 5.000 bo mu karere ka Sedal bimuka bava mu migi bavukamo kandi bakaba baracumbikiwe by’agateganyo mu bindi bigo by’ubuyobozi bw’akarere.

Urwego rw’uburenganzira bwa muntu rwagaragaje ko muri ako karere habaye “intambara” hagati y’inzego z’umutekano n’abarwanyi kandi ko hashyizweho ingufu mu kwimura abaturage mu turere turangwamo umutekano muke.

Icyakora, abayobozi b’akarere ka Sedal ndetse n’abaturage bahunze ako karere babwiye komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Etiyopiya ko abashinzwe umutekano muri ako gace badahagije kandi bashimangira ko hakenewe izindi nzego z’umutekano kugira ngo birinde ibitero byagabwe n’abarwanyi ba Gumuz.

Komiseri mukuru wa EHRC, Daniel Bekele, yasabye ko hajyaho ubufasha bukenewe bw’ikiremwamuntu ku bihumbi by’abantu bimuwe n’ibitero biherutse.

“Komisiyo iratabariza abaturage ba Sedal kutagerwaho n’ubutabazi Kandi ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kwiyongera kandi ko hakwiye gufatwa ingamba zihuse kugira ngo abaturage bimuwe mu buhungiro muri Daliti ndetse n’andi mazu y’agateganyo bahabwe ubufasha bukenewe bw’ubutabazi.”

Yahamagariye guverinoma ihuriweho n’ubuyobozi bukuru kugira ngo bafate ingamba zihuse zo gushimangira umutekano mu turere twa Metekel na Kamashi ya Benishangul-Gumuz aho umutwe witwaje intwaro ukunze kugaba ibitero.

Muri Leta ya Benishangul-Gumz, ibitero byagabwe n’abarwanyi bo mu turere twa Kamashi na Tekel bimaze igihe kinini bibangamira ubuzima bw’abasivili n’imutungo yabo. Abatuye muri utwo turere bagiye bashinja guverinoma kudakora bihagije kugira ngo igarure umutekano muri utwo turere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/10/2021
  • Hashize 3 years