Ese waba warumvise ibya Virusi ya Zika?

  • admin
  • 28/10/2016
  • Hashize 7 years
Image

Zika ni virusi mbi cyane ku buzima bw’umuntu,iIyi virusi kuri ubu ikaba iherereye mu duce tumwe na tumwe twa America, cyane cyane mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Florida.

Inkuru ya Dailmail ivuga ko abakerarugendo bo mu bwongereza bamaze iminsi mike baburiwe kutagirira ingendo muri aka gace ka Florida ho muri America kubera ikibazo cy’Abongereza 2 baherutse kuhagirira urugendo bikarangira banduye iyi Virusi ya Zika.

Ababyeyi b’abagore batwite bagiririwe inama yo kutazajya bapfa kugirira ingendo za hato na hato zitari ngombwa muri America mu buryo bwo kwirinda ingaruka iyi virusi ya Zika yatera abana babo kuko bituma umwana avukana ubusembwa bukabije.

Iyi virusi ya Zika ituma abana bavuka bafite umutwe muto cyane wagira ngo akadenesi. Kandi ngo aba bavandimwe 2 bakomoka mu bwongereza baherutse kugaragaraho iyi virusi, si ukubera impamvu zabo bwite ngo ni ikibazo cyo kutabimenya.

Byamaze kugaragara ko Zika ari Virusi iterwa n’umubu witwa “Aedes Aegypti mosquito”. Ngo uyu mubu ukwirakwiza Virusi ya Zika mu buryo bworoshye cyane kuko ngo iyo ukuriye biba birangiye ihita igufata.

Mu duce twa Miami-Dade na Florida two muri America niho iyi virusi ya Zika iherereye cyane, kuri ubu ngo ikaba iri guhitana abantu batabarika.

Raporo ivuga ku buzima mu Bwongereza igaragaza ko, muri uku kwezi gushize, umubare w’abarenga 229 b’Abongereza banduye Zika kubera ubutembere bagirira muri utu duce twavuzwe uhereye muri Mutarama 2016, nubwo 2 bayanduriye mu Majyaruguru ya America.

Abarenga Miliyoni imwe n’igice (1.5) b’abakerarugendo bakomoka mu Bwongereza basura Florida buri mwaka.

Benshi muri abo banduye Virusi ya Zika; ngo mu bihe byashize bagiriye ingendo mu duce twa Caribbean, Amajyepfo n’Amerika yo hagati.

Zika iterwa n’umubu, ngo iyo wafashwe na Zika hari bimwe mu bimenyetso bihita bikugaragaho nko kugira umuriro mwinshi cyane, kuribwa mu ngingo n’ibindi.

Nyamara ngo iyo umwana yamufatiye mu nda ya nyina avuka afite agatwe gato cyane ndetse afite n’ubundi bumuga, dore ko ngo n’ubwonko bwe buba bwaracuramye.

Ngo iyi Virusi ya Zika iri kwibasira abatuye isi, ngo ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe muyikoze idakingiye kandi umwe muri mwe yarayanduye.

Kuri ubu mu Bwongereza iyi Virusi ya Zika ntirahagaragara cyane ko n’ubusanzwe itari ihasanzwe.


umubu witwe “Aedes Aegypti mosquito” niwo utera iyi virus

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/10/2016
  • Hashize 7 years