Ese waba wari uzi icyateye Angelina Jolie gusaba gatanya na Brad Pitt?

  • admin
  • 16/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Angelina Jolie na Brad Pitt bashenguye imitima ya benshi kuri iyi si ubwo Angelina yasabaga gatanya. Uyu mu ryango ukaba warumaranye imyaka 12 n’abana 6, ibirenze kuri ibi uyu muryango wari mwiza cyane kandi ukunzwe na benshi kuri uyu mubumbe.

Brad pitt na Angelina Jolie bakaba ari ibyamamare mu gukina filime muri Hollywood muri leta z’unze ubumwe za Amerika. Baramenyekanye cyane muri filime bakinanye yitwa Mr.and Mrs. Smith muri 2005 akaba ari na ho bakundaniye.

Bimwe mu byatumye Angelina yifuza gutandukana na Pitt

Gucana inyuma

Ibi bikaba byaragiye bivugwa cyane ko Pitt yagiye aca inyuma cyane umugore, Jolie yakoze iperereza asanga umugabo asambana n’umwe mubo bakinanaga muri filime ariwe Marion Cotillard, mu by’ukuri ibi byatumye Angelina avuga amagambo atari meza.

Kuba Pitt yaranywaga itabi ryinshi

Ikinyamakuru TMZ kivuga ko uyu mugabo anywa itabi ryinshi tubishyize mu kinyarwanda bari bashatse kuvuga urumogi, kandi akaba agira n’indwara yo kurakara cyane ibyo bigatuma Jolie yarahoranaga impungenge mu muryango wabo, n’ubwo ngo ntakibazo cyagaragaye ariko Jolie yahuraga na byo nk’umubyeyi warebereraga umuryango wose.

Uburyo Pitt yashakaga kureramo abana

Hano TMZ yakoresheje ijambo rivuga ngo Jolie yararambiwe (Jolie is “fed up) uburyo yita ku bana. Ibi rero bikaba byaratumye Jolie ajya gusaba ko Pitt yajya abonana n’abana bizwi n’amategeko kandi rimwe na rimwe dore ko nta n’ubufasha yasabaga umugabo.

Imibereho ya bo yaritandukanye cyane

Page six ivuga ko Pitt n’umugore we bakundaga ibintu bitandukanye. Jolie we ntiyakundaga ubuzima bwo muri Hollywood kandi we akaba yarashyiraga ingufu mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu mu gihe Pitt we yikundira gutembera cyane Hollywood. Bikaba bivugwa Pitt yashakaga gukora filime umugore atabishaka,ubundi igitandukanya abantu ni uburyo buri wese abaho ubuzima bwe nibi biri mubyabiteye.

Umubano wa Brad na papa wa Angelina

Angelina ntiyigeze akunda papa we cyane bitewe n’uko papa we ari we Jon Voight yacaga inyuma mama we Marcheline Bertrabd akajya anavuga ubuzima bwe bwite mu binyamakuru bigatuma Angelina atamukunda. Noneho byahumiye ku murari aho Brad yakundaga gusangira na Jon muri Hollywood, ibi na byo ni bimwe mu ntandarazo za gatotsi hagati ya Brad na Angelina.

Ni kenshi bagendaga bagira ibyo bapfa hagati yabo bimwe ntitunabimenye ariko igihari kizwi ni uko kugera uyu munsi ibyabo byarangiye.

Yanditswe na Habimana Isidore/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2016
  • Hashize 8 years