Ese waba uzi ingaruka zo gufuha mu rukundo? Soma ibibi byo gufuhira umukunzi wawe

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years

Uburya akenshi bamwe bakunze kuvuga ngo umukunzi wawe iyo atagufuhiye aba atagukunda cyane ko wa mugani ntakintu kibaho gishobora gupima niba umuntu agukunda cyangwa atagukunda usibye kureba ibikorwa by’umuntu hanyuma wowe ukaba wakwizera uti arankunda cyangwa se ntago ankunda. Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga wikihow.com rwagaragaje ko burya gufuha atari byiza mu rukundo kuri izi mpamvu eshanu tugiye kurebera hamwe.


1. Gufuha bigaragaza kutiyizera


Ibi bitekerezo bitandukanye biza mu mutwe w’ufuhirwa bimutera kumva ari igitangaza ku buryo atangira no kwiyumva ko ashobora kuba adakwiranye n’uwo bakwiranye kuba amugiraho urwikekwe bene ako kageni. Gufuha bikaba imungu y’urukundo muri ubwo buryo.

Gusa nabwo nyuma yo kugaragaza ibi bibi byo gufuhira uwo ukunda,ngo uwo ukunda uramuhangayikira, uramugenzura, umwitaho, wumva uhorana amatsiko y’uko ari,aho ari,icyo ari gukora,ibi ni ibintu bisanzwe kandi byizana kuwo ukunda by’ukuri.Gufuha rero ngo ni ngombwa mu rukundo ariko nabwo umuntu akabigenzura kandi akagerageza kuganira na mugenzi we amwumvisha ko atari ukumufuhira kuko amwanze ahubwo ari ukumuhangayikira kuko amukunda cyane kandi yumva amuhorana mu nshingano ze.

2. Gufuha bigaragaza kwikunda no kwiyemera

Gufuhira bikabije umukunzi wawe kugeza ha handi wumva wamuyobora muri byose kugeza no mu bitekerezo, aho utazongera kumuha n’umwanya ngo akubwire icyo atekereza ku ngingo runaka , ugasigara ari wowe umubwira ngo kora iki, iki kireke, we atigeze abaza umutimanama we , bigaragaza ko wikunda birenze urugero cyangwa ko uri n’umwiyemezi ndetse n’umunyagitugu mu rukundo, akenshi binamuha iyo shusho mu buzima bwawe busanzwe bwo hanze y’urukundo.

3. Gufuha bitera kubeshyana no guhishana

Akenshi abantu babana n’ubumuga bwo gufuha mu rukundo bahora baharanira gutekerereza abakunzi babo no kubafatira ibyemezo kandi ibi bibangamira urukundo. Mu rukundo habaho kubahana ku mpande zose no kungurana ibitekerezo mu kuri.

Iyo ukundana n’umuntu umufuhira bikabije kugeza ubwo icyo amuubwiye cyose akimugayira bitewe n’uko atari we wakimubwirije kugikora bigera aho yumva agiye kuzajya yikorera gahunda ze atanakubwiye cyangwa se yanamubwira ntamubwize ukuri kuri gahunda ze cyangwa akanazimubwira yazirangije.

Aha kandi haziramo no guhishanya mu rukundo ,iyo mico idakwiye urukundo rw’ukuri kandi igenda itera abakundana kumva urukundo rubabihiye bikarangira banaruvuyemo.


4. Gufuha bitera gucana inyuma


Ubangamirwaga no gufuhirwa iyo agize amahirwe agahura n’undi umukunda atamufuhira ahita areka wa wundi wamufuhiraga rimwe na rimwe atanamubwiye.

5. Gufuha birema indi shusho kuwo ukunda

Iyo umwe mu bakundana afuhira mugenzi we aba amutera kubihirwa mu rukundo. Niba umukunzi wawe agira aho ajya ukamugenzura bikabije ndetse ukumva byakubujije amahoro umenye ko we atabyizera nk’urukundo gusa ahubwo afite ibindi bitekerezo byinshi biziramo: Urugero, Ntanyizera, abona namuca inyuma, abona ndi mwiza cyane ku buryo atekereza ko abandi bamuntwara, azi ibyo ajya akora iyo aba yagiye ku buryo atekereza ko nanjye aribyo nakora


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years