Ese waba uzi impamvu Abagabo bakunda guhura n’umunaniro ukabije bikundira kuryamana n’Abagore banini.

  • admin
  • 02/10/2015
  • Hashize 9 years

Ubundi ibimenyerewe kuri benshi ni uko umukobwa muto muto ariwe ukundwa cyane n’abagabo. Ibi rero bigenda binyomozwa n’impuguke n’abashakashatsi batandukanye.

Nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri univerisite ya Londres, abagabo bakunda guhura n’umunaniro mwinshi wo mu mutwe (stresse) byagaragaye ko akenshi baba bifuza kubona iruhande rwabo umugore

munini. Nk’uko inyandiko dukesha urubuga rwa internet rwa 7sur7 ibivuga ubushakashatsi bwakozwe bwakozwe ku banyeshuri bo muri kaminuza bari bari mu bihe bikomeye by’umunaniro(stress) aho bahawe amafoto menshi cyane y’abakobwa bagombaga guha amanota bakurikije uko bumva babakunze kandi babishimiye.

Icyatangaje ni uko abahawe amanota menshi ari abagore n’abakobwa banini rwose.

Bagira icyo bavuga kuri ubwo bushakashatsi, abahanga bo muri universite ya Londre n’iya Newcastle bemeje ko kuba umugabo uri mu minaniro myinshi(stress) abenshi muri bo bakunda umugore munini ari uko baba bumva bifuza umukunzi ufite ishusho cyane isa n’uy’umubyeyi bityo bakihitiramo usa n’uwabagirira impuhwe

akanabumva mbese nk’umubyeyi. gusa abantu ngo ntibakunda kimwe aho usanga

abakobwa banini bibatera ikibazo kugeza ubwo hari n’abagerageza kunanuka bagakabya kwifatira ibyemezo aho biba bishobora kubatera izindi ndwara kandi burya koko kunezererwa uko uri iyo bitabangamira ubuzima bwawe n’umusanzu waha uwaza agukunda wese.

Ese wowe wemeranywa nizimpuguke? ubutekerezaho iki?


Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/10/2015
  • Hashize 9 years