Ese waba uzi igisobanuro kimbitse cy’ijambo “Urukundo”? Soma hano icyegeranyo

  • admin
  • 30/10/2015
  • Hashize 8 years

Umuntu wese aho ava akagera mu buzima bwe bwa buri munsi akenera urukundo yewe benshi bahamya ko urukundo ari ubuzima kuko n’abemera Imana bavuga ko n’Imana ubwayo ari Urukundo kuko ngo no mu mategeko y’Imana irisumba ayandi ni Urukundo. Niyo mpamvu usanga abantu benshi abakenera urukundo umunsi ku munsi.

Mu buzima ndakeka waba ntacyo uricyo iyo udafite umuntu ugukunda uguhoza k’umutima. Ashobora kuba inshuti yawe, ashobora kuba uwo mwashakanye, ashobora kuba umukunzi, kuri bamwe akaba Imana cyangwa se Umwana wayo Yesu Christu. Kubaza umuntu ngo urukundo ni iki ninko kubaza ifi ngo amazi ni iki. Amazi niyo ifi ibamo, igakuramo Oxygen ihumeka, igakuramo n’ibyo kurya amafi manini akarya amato amato nayo akarya ibindi byaba udusimba tuba mu mazi cyangwa ibindi byaguyemo. Abahanga mu by’imibanire y’abantu bagaragaza ko abantu nabo babona urukundo nk’uko amafi abona amazi. Amwe mu mafi abona amazi nk’ubuzima andi akayabona nk’urupfu bitewe n’uburyo yirirwa ahigwa. Abantu bamwe nabo babona urukundo nk’ubuzima abandi bakarubona nk’ikintu cyaje kubarangiza. Ibi ahanini biterwa n’ibyo baba barahuriye nabyo mu rukundo, cyane cyane nk’iyo inshuti zabo bizeraga zabahemukiye ndetse zikabasiga bonyine.

Ahanini iyo urebye kuri iyi si dutuyeho Abantu benshi bemeza ko nta rukundo rukibaho ahubwo rwahindutse ubucuruzi (business). Umuntu agukunda aruko hari inyungu ze bwite agukurikiyeho. Ariko njye siko mbibona njye mbona urukundo rukibaho ahubwo rwarakonje. Urukundo rw’abantu benshi rwarakonje bitewe ni bihe bibi bitandukanye banyuzemo. Bamwe barukonjesheje kubushake abandi rukonja bitewe n’inshuti zabo bizeraga zabahemukiye cyangwa bagahemukirwa n’abakunzi babo. Abarukonjesheje ku bushake ahanini byatewe no gushaka kwigwizaho imitungo babinyujije mu nzira izarizo zose zaba nziza nimbi. Bagahitamo rero guhera ku nshuti zabo bakazihemukira yaba kuzihuguza imitungo cyangwa se kuzambura. Rero yaba abarukonjesheje kubushake cyangwa se ababitewe n’abagenzi babo bose bashobora kurushyira kuzuba rugashyuha bakongera bagakunda kandi bagakundwa byukuri.

Kuba isake ibaho ntago ari impuhwe z’agaca bishatse kuvuga ko kuba umuntu abayeho atari kubw’urukundo ahabwa na bagenzi be, ariko burya umuntu ubaho wenyine adakunda ntago ashobora kubaho neza nk’umuntu ufite inshuti nziza z’ukuri zimuhundagazaho urukundo rw’umwimerere kandi rw’ukuri ibyo ni ihame kandi bihuje n’imyemerere ya benshi kuri iyi Si dutuyeho.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2015
  • Hashize 8 years