Ese waba uzi ibyiza by’umutobe w’Ibisheke witwa Rinda juice?

  • admin
  • 05/02/2018
  • Hashize 6 years

Nkuko bimenyerewe mu Rwanda haboneka inganda zitunganya ibijyanye ni bihingwa, byumwihariko zikora imitobe y’imbuto gusa imitobe y’ibisheke yo ntiyarikunze kuboneka. Ariko AMAZONE WELLNESS CENTER LTD yababereye igisubizo kuko yatangiye kubakorera umutobe ukoze neza mu gisheke uwo mutobe uzwi nka RINDA JUICE ufite byinshi byiza ukora mu buzima bwa muntu kandi ukaba uzira icyasha.


Rinda Juice ni umutobe ufite umwimerere w’igisheke 100% utegurwa na Amazon Nutrition Clinic ibarizwa muri Amazon Wellness Center limited.Ikindi kandi wamenya nuko uyu mutobe unakora nkumuti kuko ufasha umubiri cyane.Urinda umunaniro w’ubwonko, Ufasha umubiri wawe mukuringaniza ibiro ,Wagufasha mu kukurinda uburwayi bwa prostate,Wagufasha mu kukurinda indwara z’ubuhumekero, ndtse hakaniyongeraho ku gufasha kubirebana n‘igogora ry’ibyo wariye.ikindi umuntu atakwirengagiza nuko uyumutobe utongera isukari mu maraso.

Uyumutobe twawufata nkigisubizo kuri bamwe bakora imirimo yingufu kuko yongera imbaraga. Rinda Juice wayinyoye yakugabanyiriza isereri mugihe wumva wacitse intege kandi yibitsemo n’intungamubiri zikenerwa buri munsi n’umubiri wacu.

Muhabura.rw yaganiriye na RND (Registered Nutritionist Dietesics) Kamanzi Privet Impuguke mubuzima n’imirire mu kigo cy’Amazon Wellness Center limited asobanura uburyo umutobe bakora (Rinda Juice) wujuje ubuziranenge agira ati”Twifashisha imashini yabugenewe mu gukamura ibisheke, tuvanamo umutobe kandi bigakoranwa isuku murwego rwo kuwurinda udukoko twatuma wangirika kandi tukanakurikiza ibisabwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge (RBS) ikindi kandi twita kugipimo cy’isukari yabugenewe umubiri ukeneye”.

RND Kamanzi yakomeje avuga ko uyumutobe utarenza iminsi itatu iyo utari muri firigo.Bityo biba byiza iyo uguze muke ubasha gukoresha murwego rwo kwirinda kwangiriza.

Muri Amazon Wellness Center limited Bagerageza gukoresha ibiciro buriwese yakwisangamo, kubera ibiciro byaho biri hasi ml 300 zigurishwa 500frw, ml 500 zigurishwa 1000frw, litiro 1 igurishwa 2000frw ,litiro 2 zigura 4000frw,litiro 5 zigura 10000frw. Ibyo biciro kandi ni kumuntu uje ashaka umutobe wo kunywa naho Amahoteli cyangwa ibindi bigo biba biributware umutobe kurugero rwohejuru barabagabanyiriza. Urugero nka Litiro 1 yakaguze 2000frw bayibahera 1800frw .

Yasoje abararikira kugana Amazon wellness center limited kuko kubakozi bo mubiro, Rinda juice yabafasha guturisha ubwonko naho kubakora siporo zitandukanye nabandi bakora imirimo yingufu, Rinda juice yabongerera ingufu bagakora bameze neza cyane. Ku barwayi ba Diyabete(Diabet) bo ni igisubizo kuko isukari y’umutobe (Rinda juice) ntijya mu maraso ngo ihateze ikibazo. ingeri zose zayikenera harimo abana , Ababyeyi batwite nabo wabagwa neza kuko ugira byinshi ufasha mu mikurire y’umwana uri munda.

Amazon wellness center limited ikorera mumujyi wa KIGALI mukarere ka GASABO Umurenge wa REMERA, Kumuhanda KG173 ST Imbere y’ahahoze Alpha Palace .Kubindi bisobanuro wahamagara kuri :+250780777777 / +250784869517 / +250783257902.

Chief Editor

  • admin
  • 05/02/2018
  • Hashize 6 years