Ese ngewe ntago mfite uburenganzira bwo gutura mu gihugu nk’umunyarwanda? Madame Ingabire Charlotte

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Hari kuwa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2015, ubwo inzu ya Ingabire Charlotte yasenywe bwa mbere ubuyobozi buvuga ko yubatswe nta burenganzira afite. Icyo gihe abagizwe urwego rushinzwe umutekano ruzwi nka Dasso rwo muri uyu Murenge bahambiriye uyu mugore kugirango inzu ye ibashe gusenywa.



Aha Ingabire yari yaziritswe amaboko n’amaguru kugira ngo inzu ye isenywe nta nkomyi

Uyu mugore wagaragaje amarira n’umuborogo ubwo yasenyerwaga inzu ye yari imaze kuzura, we yemezaga ko n’ubwo nta byangombwa afite, ngo ubuyobozi bwari bwaramwemereye kubaka ariko abuze ruswa yo kubaha bakaza kuyisenya. Umunyamakuru wa City Radio wagerageje kujya kubaza impamvu uyu mu damu yaba ari kurenganywa yabashije kwakwa ibikoresho bye by’akazi harimo akuma gafata amajwi ndetse na telephone. Nk’uko yabivuze ati “Batubujije uburenganzira bwo kurenga aho ngaho, nakomeje kubabaza impamvu bari kutwambura uburenganzira bwacu nk’abanyamakuru bahita banyambura ibikoresho birimo telefoni na recorder ndetse ngo ninkomeza baranyicaza hasi bamvanemo n’inkweto”. Nyuma baje kutureka tujya aho inzu yari iri ariko kuyisenya byari bayrangiye.

Twabajije Umuvugizi wa Polisi ACPCelestin Twahirwa impamvu yaba yatumye Polisi ibangamira abanyamakuru mu kugera aho inkuru irimo ibera adutangariza ko bisaba kubanza kumenya uko byari byifashe icyo gihe icyo bashaka gutaraho inkuru kirimo kiba. Yagize ati:’ Ibyo hari igihe biba ngombwa ko biba gutyo bitewe na stuation igikorwa kiba kiri kubamo. Icyangombwa gusa ni uko babriyo baba ari abapolisi bazi ibyo barimo”..



Aha ibikoresho bye byose byari byatawe hanze

Abakozi bo mu biro bya Perezida wa Repubulika ngo bamutumye ibimenyetso byerekana ko yasenyewe ajya kuri TV1 bamuha amashusho bari abarafashe iyi nzu irimo gusenywa ndetse na Dasso zimuzurika ayajyano nk’ibimenyetso.

Odette Mukandahigwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya yatangaje bahuhuye iyi nzu mu rwego rwo kurinda ko Ingabire yazahitanwa n’ibiza kuko yasenyewe akanga kuhava. Nta handi uyu muyobozi yavuze bateganya gushyira umuturage we wasenyewe.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years