Ese Michael Jackson yaba akiri ku isi?

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umwami w’injyana ya Pop Mickael Jackson go ashobora kuba akiri muzima nyuma y’uko hagaragaye Ifote ye yafashwe mu buryo bwa Selfie ari inyuma ya mushikiwe Paris Jackson muri uyu mwaka.

Byabaye umunsi w’umukara ku bakunzi ba muzika ubwo inkuru yabaga kimomo ko Jackson yapfuye, hari muri 2009.

Ibi bintu byo guhwihwisa ko bamwe mu byamamare bapfuye bakiri ku isi, bimaze kuba akamenyero ariko usanga bishirira aho kuko nta gihamya ifatika. Muri abo, harimo na Jackson.

Ifoto yateye benshi urujijo, ni iyo mushiki we Paris yashyize hanze abinyujije kuri Instagram ye muri Mata. Iyo foto yafatiwe mu modoka aho inyuma ya Paris hari umuntu utagaragara neza ariko wakitegereza neza ukabona byaba ari igitangaza kuvugako ari undi utari Jackson.

Kuri you tube, ubu hariho video yiswe “SHOCK! Michael Jackson Seen Alive 2016 Paris Jackson instagram photo”. Iyi video imara iminota ibiri, ifite aho ihuriye n’ibyo. Kugeza kuwa 04 Nzeri ubwo Mirror yakoraga iyi nkuru, yari imaze kurebwa n’abantu barenga 348,000. Ni video itangizwa n’ijambo “Believe” bishatse kuvuga ngo “Izere”

Iyi foto nayo yari imaze kugira likes zirenga 17,000. Benshi bagize icyo bayivugaho, bemeza ko ari we. umwe ati: “Omg is that michael in the back????” (oohh Mana yange uriya ni Micheal Jackson uri inyuma?). Undi na we: “Michael in the back?” (Micheal yagarutse?)




Ngiyo ifoto yateye urujijo (photo Internet)

Hari ababyimye agaciro bo bavuze ko iriya Atari isura ye ahubwo ari igice cy’intebe y’imodoka cyizwi nka headrest, abandi bon go iriya foto irijimye kuburyo utahita wemeza ari iya nde.

Iyi foto (selfie) yaje nyuma y’indi video igaragazaisura ya Michael Jackson ari mu ruhame muri 2016. Iyo video yo yiswe “Michael Jackson appears after seven years (2016) with proof”, ivuga ko yihishe muri Canada cyangwa iwacu muri Africa.


(photo Internet)
Byabaye umunsi w’umukara ku bakunzi ba muzika ubwo inkuru yabaga kimomo ko Jackson yapfuye, hari muri 2009.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years