Ese kuba leta itemerewe kwinjira mu bya ruhago, byaba igisobanuro cy’ibyo tubona mu Rwanda?

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years

Hashize igihe gito uwahoze ari umutoza mukuru w‘ikipe y’igihugu Amavubi Johnathan Mckinstry asezerewe nyamara aribwo yari akimara kongererwa amasezerano.

Mbere y’ibi minisiteri ifite mu nshingano umuco na sport yatangajeko abatoza bo mu Rwanda nta bushobozi bwo gutoza ikipe y’igihugu bafite.

Nyamara Mashami Vincent wirukanwe n’umuzungu, niwe wafatanyije na Jimmy Mulisa kujya gukura inota muri Ghana. Iyi niyo yadutsindanye umuzungu I Kigali.

Nta n’umuzungu wari wafata ikipe y’igihugu ngo ajye kutsindira ikigugu nka Misiri iwacyo. Umunyarwanda Kayiranga Jean Baptiste yabigezeho ari kumwe n’amavubi U20 muri uyu mwaka.

Bikomeje kuba agatereranzamba kuko nta witaye kuri uwo musaruro mwiza dukesha abenegihugu. Kuri ubu ngo hagiye gushakishwa undi muzungu wo kuza gukomeza icyabaye intero n’inyikirizo mu magambo gusa “kubaka umupira dushingiye ku gutegura abana”

Muhabura.rw yegereye bamwe mu banyarwanda nka ba nyir’ ikipe y’igihugu maze batubwira uko babibona. Bamwe basabaga ko ngo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagira icyo akora, gusa ntibyemewe. N’ubwo batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa, dore bimwe mu bibazo bibazaga:

Ni iyihe gahunda ifitiwe umupira w’amaguru mu Rwanda?

Inkuru igaragara kuri The Newtimes, Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle avuga ko mu bufatanye basanzwe bafitanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage, DFB, batangiye ibiganiro kugirango babafashe kubona umutoza udahenze.

Umufana ati: “Ni ba icy’ingenzi ari ukuba adahenze, nibashyire umwanya ku isoko upiganirwe maze harebwe ushaka make (n’aho yaba adashoboye) ubundi turebe ko byazamunanira gusubiza inyuma ikipe ku bwikube bwa kabiri,”

Intero “made in Rwanda” yageze no muri ruhago, kuki bayikoresha ibice?

Undi yagize ati: “Iyi ni gahunda imaze gucengera mu nzego hafi ya zose zo mu Rwanda harimo na ruhago. Amwe mu makipe akomeye akinisha abana b’abanyarwanda gusa, ibi bikagera no mu ikipe y’igihugu. Nonese kuki bishyirwa mu bikorwa mu bakinnyi gusa byagera ku batoza bikarenzwa ingohe?

Ese koko itangazamakuru rigira uruhare mu kudindiza ruhago yacu?

Usanga babaho kwitana ba mwana hagati ya bamwe mu bayobozi ba ruhago n’itangazamakuru. Gusa hibazwa impamvu iri tangazamakuru ryangiza umupira w’amaguru gusa ntiryangize indi mikino nk’amagare.

Nk’ubu gahunda y’isiganwa rya Tour du Rwanda yagiye aharagara hakibura amezi arenga abiri ngo ritangire, ariko na shampiyona byavuzwe ko igomba gutangira muri uku kwezi nta muntu uzi ibyayo,”

None se ko Nyakubahwa perezida atabyivangamo nk’uko, ubundi bireba nde?

“Ku isonga hari Minispoc nka minisiteri ifite mu nshingano sport. Ahandi ruzingiye ni muri FERWAFA. Aba bombi nibo bafata buri mwanzuro ku Mavubi. Usanga ari nabo banatanga amabwiriza kugera no mu kibuga.twumva ko ngo banihamagarira,”

Ko tugiye kumara igihe kinini nta mikino mpuzamahanga dufite, hagiye kuba bakorwa iki?

Kuba u Rwanda rwarasezerewe mu rugendo rwo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 ndetse rukaba rutazitabira igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon, bivuze ko Amavubi atazagaragara mu marushamwa mpuzamahanga hafi mu myaka ibiri iri imbere uretse kwitabira imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup.

Uyu wagakwiye kuba umwanya mwiza wo kugirira icyizere abatoza b’abanyarwanda. Bagahabwa umwanya wo kunoza ibyo bakibura kuko na Mckinstry yatoje ari umunyeshuri kandi byari bizwi,

Bifuzaga ko nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagira icyo abikoraho

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years