Ese koko byose bizajya bikemuka ari uko Perezida Kagame abanje kuhagera ?

  • admin
  • 05/05/2016
  • Hashize 9 years

Iki ni ikibazo kigenda kibazwa n’abantu batandukanye nyuma y’Uko bamwe mu bayobozi b’Inzego z’Ibanze barangarana abaturage ku bibazo baba bafite hanyuma Perezida wa Repubulika yagera mu gace agasanga bimwe bikemuwe muri icyo cyumweru byaraye bikemuwe ibindi byakemuwe muri icyo gitondo ari uko Perezida Paul Kagame yasuye ako gace.


Bamwe bavugako abayobozi b’Ibanze bavunisha Umukuru w’Igihugu

Mu mbaga y’Abanyarwanda bari baje kwakira Umubyeyi wabo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari yagiriye mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Gakenke aha nange nari ndi umwe mu bitabiriye ndetse nk’uko ubuyobozi bw’aka karere bwabigaragaje, Umuntu yavuga ko aka karere kagaragaje cyane ko nta bibazo abaturage bafite kandi n’ibyo bari bafite wasangaga Ubuyobozi bw’aka Karere buhita guragagaza ko ibyo bibazo umuti wabyo bwabizanye aho ngaho ndetse ibindi bakagaragaza ko byaraye bikemutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke we ubwe yagaragarije Perezida wa Repubulika ndetse n’abandi banyacyubahiro bari bamuherekeje wongeyeho imbaga y’Abaturage batuye aka Karere n’abari baturutse mu nkengero zako bimwe muri ibi bikurikira: “Aka karere kacu ka Gakenke kagizwe n’imisozi miremire ndetse abaturage batuye aka karere babyaje iyi misozi ibisubizo, bagakuye ibuzima bagashyira ibuzima kuko hari mu ndiri y’abacengezi kuri ubu ni iwabo w’Umutekano urambye ndetse kuri ubu ntahandi wabariza imibereho myiza hatari muri aka karere, aha dufite gahunda yo guhuza ubutaka ndetse dufite ibihingwa bitandukanye nka Marakuja, kawa, Inanasi, ndetse n’ibindi” aha Uyu muyobozi w’akarere ka Gakenke bwana NZAMWITA Deogratias yakomeje agaragaza byinshi byiza wasanga muri aka karere avuga uburyo abagore bo muri aka karere biteje imbere,abaturage bafite amashanyarazi mu ngo ndetse no ku mihanda amatara aracanye ntawe ugicana agatadowa aha ni byinshi uyu muyobozi yagaragarije Umubyeyi Perezida Paul Kagame ndetse agera umwanya wo kugaragaza bimwe mu bibazo cyangwa icyo nakwita imbogamizi bahura nazo muri aka karere aho yavuze ati: “ ku isonga abaturage b’Akarere ka Gakenke bafite ikibazo cy’Imihanda,ndetse anagaragaza ko hakiri ikibazo mu buhinzi cy’uko hari ibice bimwe bitari byagerwaho n’iyo gahunda yo guhuza ubutaka ndetse uyu muyobozi w’akarere ka Gakenke asoza ashimira Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Aha haje kugerwaho ijambo ry’Umuturage cyane ko n’Ubundi Perezida wa Repubulika Paul Kagame aba yaje aje kuganira n’abaturage naho ku ruhande rw’abayobozi b’ibanze bo ni kubafasha aho batabasha kwifasha , muri bimwe mu bibibazo byatanzwe n’abaturage b’Akarere ka Gakenke doreko bitari byinshi ariko habayeho kubazwa ikibazo cy’Abaturage bavuga ko baturiye umugezi wa Base uherereye mu murenge wa Gashenyi Umuturage rero yabajije ikibazo cya agira ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika rwose twebwe Ubuyobozi bwatubangamiye muri ubu buryo: baraje batwimura mu mirima yacu twahingangamo ngo ni uko yegereye umugezi wa Base yemwe banatubwirako bazatugirira(Kubaha ingurane) gusa byaje kugenda biba ikibazo kuko amafaranga bari batwemereye kuzaduha ntago bayaduhaye twese ndetse n’abo bayahaye ntago twigeze tumenya icyo bagendeyeho babaha ayo mafaranga. Aha ikibazo cyacu twakigejeje muri REMA nabo barahagera ariki ubuyobozi bw’Umurenge butwemerera ko bugiye kugikemura gusa ikibabaje ni uko imyaka ishize ari ingahe amaso yaraheze mu kirere kandi nkanjye agasambu kanjya nahinganga ni ako kamwe nari mfite no ubu nta mibereho rwose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwaturenganura bakadusubiza ubutaka bwacu cyangwa se bakaduha iyo ngurane batwemereye” .
Perezida Kagame ubwo yari mu karere ka Gakenke

Ibi ngibi byatunguye benshi ubwo Perezida Kagame yabazaga ubuyobozi bw’Aka karere ati :Ese iki kibazo cy’Aba Banyarwanda murakizi? Umuyobozi umwe muri aka Karere yahise ahaguruka mu buryo bwihuse ndetse ahita avuga ati Nyakubahwa Perezida rwose ayo mafaranga yabo twari twarayazanye ndetse kuri ubu ari kuri Konti y’akarere igisigaye ni ukuyabagezaho abo baturage ariko ndacyeka iki cyumweru kizarangira bamaze kuyabona. Naho Perezida Kagame ahita amusubiza: “Ariko ngewe ndumva ayo mafaranga n’Ubusanzwe mwari mugabwe mufite ubushobozi bwo kuyabaha ahubwo nibaza impamvu muba mwahisemo kuyazana ari uko naje ahangaha”- Perezida Kagame . Aha hari muri aka Karere ka Gakenke ariko Perezida yari agomba kuva muri aka karere yerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba muri Rubavu.

Gusa ngewe n’ubwo nari ndi mu bitabiriye iki gikorwa ntago nari ndi muri gahunda z’akazi cyane ko nta karita nari nagiye nitwaje ahubwo anari nagiye nk’Umutarage usanzwe ibi rero byaranyoroheraga kuba naganira n’abaturage. Urugero rworoshye ni urw’Umuturage umwe wambwiye ati ngewe nari naje hano mfite ikibazo cy’umurima wanjye EWASA (EUCL) yanujijemo insinga z’amashanyarazi ndetse ubuyobozi buramfundikiranya bwanga kunyishyura rero nari naje kubaza ikibazo cyanjye ariko ubu bambujije kukibaza none ngiye kwemera ntege imodoka nkurikire Perezida aho agiye I Gisenyi abe ariho njya kubariza ikibazo cyanjye. Aha muri aka karere ka Rubavu naho kandi hagaragaye ikibazo cy’umuturage wacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abautsi wari wararenganijwe n’abayobozi b’inzego z’Ibanze ariko Perezida Kagame yakemuriye mu ruhame icyo kibazo ndetse anategeka ko uwo muturage aherezwa amafaranga kandi ngo na Polisi imuherekeze imugeze iwe ndetse ikomeze kumurinda hatazagira umuntu n’Umwe umugirira nabi. Izo ni ingero zifatika kandi no mu tundi turere Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agenda asura usanga ubuyobozi bukemura ibibazo ari uko ahageze cyangwa yahagera agasanga bimwe byaraye bikemutse muri iryo joro.

Ibi ntago biba mu bayobozi b’Inzego z’ibanze gusa kuko no mu bayobozi bakuru ‘Igihugu usanga bafite iki kibazo byagera nko mu nama y’Umushyikirano aho baba bahuriye na Perezida Kagame bose bagahita bamugaragariza ibisubizo ku bibazo biba byari bisanzwe byarananiranye. Naho kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame we agerageza kubwira abayobozi ko bakorera Abaturage ndetse akanabibutsa ko inshingano za mbere baba bafite nk’abayobozi ari abo bayobora baba bagomba kubakemurira ibibazo byabo nta kubananiza.




Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/05/2016
  • Hashize 9 years