Ese koko abagabo bagira akazi kenshi ntago bakunda gukora imibonano mpuzabitsina?

  • admin
  • 11/11/2015
  • Hashize 8 years

Ubushakashitsi bwakozwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’Amerika bwakunze kujya bugaragaza ko kenshi abagabo bakunze kugira akazi kenshi usanga batabona umwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no gushimisha abakunzi babo.

Nk’uko bitangazwa na 7s7.be ngo Ubu buzima aba babaho bubatera gukora imibonano mpuzabitsina gake butandukanye noneho n’igihe umugabo aba akunda kuba ari mu modoka cyangwa bamara igihe cyabo kinini bari mu busitani aho baba bumva ubuzima bubaryoheye cyane nk’uko byemezwa n’ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe kuko ngo burya umunaniro umuntu aterwa n’imirimo yo mu rugo ibuza gutera akabariro.

Kuri Sabino Kornrich, umushakashatsi mu kigo cya Juan Mrch w’I Madrid wahagarariye iyi nyigo ngo abashakanye baba barimo umugabo ukunda kwibanda ku mirimo inyuranye yo mu rugo usanga abagore batabyishimira kuko abagabo babo batabamara ubushake bagira ku mibonano mpuzabitsina uko baba babyifuza. Ibi ngo bikaba bitandukanye n’igihe abagabo bikundira kuruhuka, barebera abagore babo muri iyo mirimo bibereye mu busitani, kwishyura amafagitire y’ibyo abagore babo baguze, kwita ku modoka, abagabo ngo bakora ibi muri iyi nyigo bagaragaza ko bakora byibuze imibonano n’abagore babo inshuro eshanu mu kwezi.

Gusa ariko umwanzuro w’iyi nyigo hashingiwe ku bibazo byari byanditse ku rupapuro bisubizwa n’abantu bangana n’ 7002 aho bavuze ko ngo iyo umugabo ariwe wibwirije gukora iyo mirimo yo mu rugo nta kibazo kandi aba yizeye ko ntacyo bibangamira ku gutera akabariro ahubwo ngo iyo umugore we abimubujije aribyo bishobora guteza amakimbirane mu rugo rwabo ayo makimbirane kandi ahubwo ngo akaba ariyo yavamo kudatera akabariro ku buryo bunyuze bombi mu bashakanye.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/11/2015
  • Hashize 8 years