Ese byari bikwiye ko umugore agurisha umwana we kugirango avuze murumuna w’umugabo we?

  • admin
  • 04/05/2018
  • Hashize 6 years

Umubyeyi w’abana babiri muri Afuganistani yaragurishije umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu kugirango abone amafaranga yo kuvuza muramuwe arwaye Kanseri yo mu maraso.

Uwo mubyeyi azwi kw’izina rya Obaidah, utuye mu ntara ya Faryab muri Afughanistani, avuga ko yabikoze kugirango akize ubuzima bwa murumuna w’umugabo we(muramu we), ahitamo kugurisha uwo mwana ku muryango wubatse ariko wabuze amahirwe yo kubyara.

Ayo makuru amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abategetsi bo muri iyo ntara hamwe n’izindi nshuti bahise bashakisha amafaranga baha uwo mubyeyi abona gusubirana umwana we.

Ubwo bucuruzi bw’uwo mwana, ni bumwe mu zindi zagaragaye muri Afuganistani, aho ubucyene, imyenda hamwe n’ubuzima butoroshye mu miryango bituma ababyeyi bagurisha abana babo bibyariye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/05/2018
  • Hashize 6 years