Ese birashoboka ko na twe twaha agaciro impano y’umwana mbere yo kumuhitiramo ibyo yiga mu ishuri?
- 15/11/2016
- Hashize 8 years
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku isi hagezweho ko hakurikiranwa impano umwana yifitemo kurusha ibyo yigishwa mu mashuri, biba byiza iyo agiye kwiga ibijyanye n’iyo mpano kuko bituma akora akazi agakunze. Mu gihe mu Rwanda turi mu nkundura yo kwihangira imirimo, abantu bagakwiye guhera ku mpano kuko umutungo kamere wo udahagije. Ni amahire ko hari n’uburyo bwinshi buri kugenda buboneka hano mu Rwanda ku buryo muri ibi bihe by’ibiruhuko waba ari umwanya mwiza wo guha umwanya impano.
Nyuma ya Indashyiirwa Elite Awards yabereye Serena kuwa 4 Ugushyingo igenewe abiga muri Kaminuza y’u Rwanda, habmaze kubineka indi nzira yo kwerekana impano zitandukanye ndetse abarushije abandi bagafashwa mu kuzitaho nk’uko twabitangarijwe na Nzaramba Shema washinze kampani Youth Fashion Designer izajya ikora ibi bikorwa.
Shema w’imyaka 18 y’amavuko, aturuka mu murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ngo yakoze ibi kubera inama nziza akura kuri nyakubahwa Paul Kagame. “Nkunda kumva impanuro za Perezida wacu Paul Kagame zo kwihangira imirimo ndetse no kwigira, ni muri urwo rwego natekereje icyo nakora kugira ngo niteze imbere, nateze imbere urundi rubyiruko mbinyujije mu gufasha urubyiruko guteza imbere impano zabo”
Nzaramba usanzwe ufite impano yo gushushanya avugako igitekerezo cyo gushing Kampani ko yagitekereje, akakigeza kuri Se maze akamwemerera kumufasha. Kuva ubwo yatangiye kwandikisha kampani ye ndetse akanashaka abaterankunga batandukanye bazamufasha kugera ku ntego ze.
IYouth Fashion Designer ikorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu Nyubako wa Kigali city Town mu igorofa rya 21. Nzaramba wayishinze avuga ko igamije gufasha kugeza kure hashoboka impano z’urubyiruko zinyuranye.
“Tuzafasha urubyiruko guteza impano zabo imbere ndetse tubigishe kuzibyaza umusaruro, mu byo tuzaheraho harimo gufasha abafite impano zo gushushanya, kuririmba, kubyina (gakondo ndetse na Moderne) ubugeni (Moderingi) gucuranga (Gitari ndetse na Piano) ndetse n’ibindi”
Nzaramba kandi atangaza ko kampani ye idakorana n’abakeneye guteza impano zabo imbere gusa dore ko ngo n’abahanzi bamaze kwandika izina (Abastari) nabo yiteguye kubakira.
“Ntago tuzakorana n’abashyashya gusa ahubwo n’abasanzwe bakora ako kazi baremerewe, twe dufite ibikoresho bihagije , ni ukuvuga ibyangombwa byose bikenerwa nka Studio ifite ibikoresho bigenzweho ndetse dufite n’abaterankunga batandukanye biyemeje kudufasha nka Hotel ya Mariotte, Lemigo, Inyange, Ambasade y’abanyamerika, ubufaranza, MTN ndetse na Tigo , TV1 na Tv 10 , ubwo rero nta kibazo cy’ibikoresho Dufite kugeza ubu”
Kubujyanye n’inyungu azakuramo Nzaramba shema, yagize ati “kampani yacu izajya ikoresha ibitaramo bitandukanye kandi byinjiza amafaranga, maze buri wese afate 50% ku mafaranga yinjiye, ni ukuvuga umuhanzi afate 50% na kampani ifate 50% birumvikana ko bizaba byoroheye urubyiruko ndetse birarufitiye inyungu hamwe na kampani”
Nzaramba Shema arangiza agira inama urubyiruko ko rugomba gukura amaboko mu mufuka, maze bagashaka icyo gukora.
“benshi mu bakiri bato bimbwira ko badafite ubushobozi bwo kuba batekereza icyo bakora,ariko ndabagira inama yo gukurikiza inama tugirwa na Perezida wacu Paul kagame, yo kuvana amaboko mu mifuka Tugashaka icyo dukora tudategereje abaduha akazi , ndetse no gutegereza umutungo w’ababyeyi.”
Shema arangiza ashishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa bye ndetse no kutitinya bagashako icyo gukora nkuko Perezida wacu Paul kagame akomeza abidushishikariza umunsi ku munsi.
Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw