Elton John yahagaritse ibitaramo mu buryo butunguranye

  • admin
  • 25/04/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umuhanzi ukora injyana zituje (country music) Elton John, ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yahagaritse ibitaramo byinshi yagombaga gukora mu gihe kirenga icyumweru cyose kubera ikibazo cy’uburwayi.

Amakuru dukesha TMZ, ikinyamakuru gikorera muri icyo gihugu avuga ko abantu ba hafi b’uyu muhanzi babwiye TMZ ko Elton John yahagaritse ibitaramo byari bube hagati y’itariki 24 Mata kugeza kuya 5 Gicurasi ahitwa Colosseum mu ngoro ya Caesar (Caesars Palace) ho muri Leta ya Las Vegas, aho yakunze gukorera ibitaramo cyane ndetse bikanamuhira. Yahagaritse ndetse nibyo yari bugirire i Bakersfield muri California. Bakomeza bavuga kandi ko Elton John yafashwe nubu burwayi bukanamushyira hasi ubwo yari mu ndege yerekeza iwe mu rugo aaturutse i Santiago muri Chile aho yakoreraga ibindi bitaramo. Akaba yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya ndetse abaganga bamwitaho bahita bamutegeka gufata akaruhuko kugira ngo abanze yoroherwe.

Biteganyijwe ko nta gihindutse, yaba yatangiye kumererwa neza mu gihe kingana n’ukwezi ndetse nyuma y’icyo gihe akaba yakomeza imirimo ye. Akazongera kugaragara ku rubyiniro tariki 6 Kamena.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique /MUHABURA.rw

  • admin
  • 25/04/2017
  • Hashize 7 years