El Chapo yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwo muri Amerika

  • admin
  • 13/02/2019
  • Hashize 5 years

Umunya Mexique Joachim “El Chapo” Guzman, umuyobozi w’umutwe ukomeye mu gucuruza ibiyobyabwenge muri Mexique yahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bitandukanye bikorwa n’uwo mutwe.

Ni mu rubanza rwabereye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’umwiherero wamaze iminsi itandatu, urukiko rwa New York ejo kuwa kabiri tariki 12 Gashyantare rwahamije uyu mugabo ibyaha icumi, bituma ahanishwa igifungo cya burundu.

Mu gusoza urwo rubanza rwari rumaze amezi atatu rushyize ku musozo ubuyobozi bwa Guzman wari afite umutwe ukomeye wa Sinaloa, abacamanza babona ko ariwo wa mbere wagutse ku isi kandi ukomeye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Uyu mugabo w’imyaka 61 agiye kuzashyirwa muri gereza ya Leta zunze ubumwe za Amerika icungiwe umutekano mu buryo buhambaye kugira ngo ntazongere gutoroka nk’uko asanzwe abikora. Guzman yatorotse amagereza muri Mexique inshuro ebyiri, mbere y’uko yongeye gufatwa akajyanwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2017.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/02/2019
  • Hashize 5 years