Eddy Kenzo ndamuzi ariko ntago nari nzi igihugu akomokamo: “D’Banj”

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Ku munsi w’ejo hashize Tariki 12 Ugusyingo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Sharton Hotel iri hariya mu gihugu cya Uganda , umuhanzi D’Banj yatangaje ko yatunguwe no kumva ko umuhanzi Eddy Kenzo nawe ari Umugande ndetse ari naho aba kugeza ubu.

Umuhanzi uturuka mu gihugu cya Nigeria Koko Muster D’Banj ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda muri iyi minsi aho ari muri gaunda z’ibitaramo azakorera muri iki gihugu ndetse na zimwe mu ndirimbo ateganya gukorana n’abahanzi bakomeye bo muri iki gihugu cya Uganda.

Umuhanzi D’Banj wamenyekanye mu ndirimbo nka Oliver Twister n’izindi yabajijwe kuvuga amazina y’abahanzi bo mu gihugu cya Uganda azi atanagaza muri aya magambo ati: Ngewe Eddy kenzo ndamuzi ariko ntago narinzi ko ari uwo muri iki gihugu cya Uganda, naho Bebe Cool we ndakeka ari papa w’umuziki wa hano muri Uganda nahoze nakunda kureba indirimbo ze na mbere y’uko ninjira mumuziki mbese ndamwubaha cyane kuko ni umuhanga, naho Dr Jose Chameleone nawe ndamuzi yewe nziko ari uwo muri iki gihugu kandi we dukunda guhurira ahantu hatandukanye abandi bahanzi naba nzi hano ni Radio na Weseal ndetse n’umuhanzi Navio

D’Banj biteganijwe ko arataramira abo muri Club ya hariya mu gihugu cya Uganda yitwa Art of Tropical Luxury aho baraba bamamaza ikinyobwa gishyashya cyakozwe n’uruganda rwa Ciroc Vodka kwinjira araba ari akayabo k’amashillingi ibihumbi 200.

Yanditswe na Akayezu/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years