East Africa Got Talent yamaganye ibyatangajwe na Leta y’u Burundi ku itorero ry’abakaraza ryitwa Himbaza rivuza ingoma ndundi
- 23/08/2019
- Hashize 5 years
Kompanyi ya Clouds Media International FZ itegura amarushanwa ya East Africa Got Talent yatangaje ko abavuza ingoma z’i Burundi muri iri rushanwa baje ku giti cyabo batoherejwe na Leta.
Leta y’u Burundi kuwa kabiri yatangaje ko izakurikirana itorero – ryiganjemo Abarundi b’impunzi ziba mu Rwanda ryagaragaye rivuza ingoma muri iri rushanwa mu mpera z’icyumweru gishize.
Minisitiri w’imico n’inkino mu Burundi yasohoye itangazo rivuga ko “bagaya imyifatire y’itsinda ry’abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurishyo w’ingoma z’Uburundi”.
Muri iri tangazo bavuga ko iryo tsinda ryoherejwe na Leta y’u Rwanda muri ariya marushanwa.
Clouds Media International FZ yaraye itangaje ko kwinjira muri iri rushanwa byari bifunguriwe buri wese utuye muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda hatitawe ku bwenegihugu bwe.
Iri tangazo rivuga ko “abarushanwa biyandikisha ku giti cyabo, nta woherezwa na guverinoma iyo ariyo yose cyangwa ngo aseruke nk’uhagarariye igihugu mu buryo bwemewe”.
Iyi kompanyi ivuga ko yisegura kuri buri wese wababajwe no kuba bariya bakaraza barinjiye mu irushanwa, ariko yo ishimishijwe n’urunyurane rw’impano cyane cyane izerekana imico y’aka karere.
Gusa Itorero Himbaza ryagaragaye muri iri rushanwa rivuga ko ntacyo ririfuza gutangaza ku byarivuzweho kuko rikiri mu irushanwa.
’Got Talent’ ni amarushanwa aca kuri za televiziyo (reality TV show) yo kugaragaza impano nta vangura, yatangijwe mu 2006 n’umwongereza Simon Cowell.
Mu 2014 igitabo cya Guinness World Records cyanditse ko ibiganiro bica kuri televiziyo by’iri rushanwa aribyo biganiro bigaragaza ibintu by’ukuri birusha ibindi byose byabayeho kwamamara.
Ku nshuro ya mbere ubu byaje mu karere k’ibiyaga bigari batoranya abafite impano muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda bakarushanyiriza hamwe.
Amashusho y’irushanwa ari kugaragara kuri za televiziyo yafashwe mu kwezi gushize kwa karindwi i Nairobi muri Kenya, ubu yarekanwa icya rimwe kuri televiziyo zimwe na zimwe zo muri ibi bihugu.
Chief Editor/MUHABURA.RW