EAC yanyuzwe n’umutuzo waranze amatora yakozwe muri Kenya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Itsinda ry’Indorerezi z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC-EOM) ryagaragaje ko ryanyuzwe n’uburyo igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Kenya cyagenze neza, risaba Abanyakenya gukomeza kugaragaza amahoro n’umutuzo na nyuma yo gutangaza ibyavuye muri ayo matora.

Mu ijambo yagejeje ku itangazamakuru rigitegereje kubona ibisubizo by’agateganyo by’ibavuye mu matoraI Nairobi, Umuyobozi w’izo ndorerezi Dr. Jakaya Mrisho Kikwete yashimye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Kenya yagaragaje ubunyamwuga, umucyo, n’ubwigenge mu myiteguro n’imigendekere y’amatora muri rusange.

Dr. Kikwete yagize ati: “Itsinda ry’indorerezi zirashima Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Kenya yakoresheje ikoranabuhanga mu kwandika abakandida, gutanga amakarita y’itora no gukusanya ibyavuye mu matora. Habayemo impinduka nziza zanogeje imikorere, zongera umucyo mu rugendo rw’amatora.”

Dr. Kikwete, wanabaye Perezida wa Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania, yagarutse no ku mbogamizi zabonetse mu kugenzura abatora hakoreshejwe ikoranabuhanga rya KIEMS ryagiye rizamo ibibazo by’imikorere, asaba ko mu gihe kizaza ibyo bibazo byazaba byarakemuwe burundu.

Yakomeje agira ati: “Indorerezi kandi zabonye ko mu rugendo rw’amatora, habonetse ibibazo bijyanye n’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko mu bijyanye no gukwirakwiza ibinyoma, ibihuha n’amagambo y’urwango.”

Yashimiye inzego zose bireba ku muhate zikomeje gushyira mu guhangana n’izo mbogamizi, kugira ngo urugendo rw’amatora rujye ruba rugizwe no gukwirakwiza amakuru yizewe ajyanye no guhugura abaturage no kubamenyesha aho ibikorwa bigeze.

Yavuze kandi ko banyuzwe n’uburyo igikorwa cyose cy’amatora cyakozwe mu mutuzo, mu mahoro ndetse byose bigakorwa muri gahunda. Yongeyeho ko ahantu hose hari icyumba cy’amatora hari hanashyizwe abashinzwe umutekano bagaragaje ubunyamwuga butangaje mu kuzuza inshingano zabo.

Ati; “Abashinzwe umutekano ntibigeze bivanga mu bikorwa by’amatora kandi ntibateye ubwoba abayitabiraga. Indorerezi za EAC zirashima Polisi ya Kenya yakoze akazi kayo neza.”

Ikindi cyagenze neza muri ayo matora, ni uko abakandida bose biyamamariza kuyobora iki gihugu batoye mu mutuzo kandi kuri buri cyumba cy’itora hakaba harashyizwe abahagarariye buri mukandida wese bakurikirana ko nta manyanga yakorwa.

Ibiganiro n’abanyamakuru byanitabiriwe kandi na Ernest Bai Koroma wahoze ari Perezida wa Sierra Leone akaba yayoboye indorerezo z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubukungu wa COMESA (AU-COMESA), ndetse na Mulatu Teshome wabaye Perezida wa Ethiopia akaba akuriye indorerezi zoherejwe na IGAD.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/08/2022
  • Hashize 2 years