Dukeneye kubona ishoramari ryinshi mu kubaka ubushobozi – Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ryaje nk’igisubizo gishyigikira kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rijyana no guhanga udushya tugamije iterambere mu nzego zose z’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyafurika.

Umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Ukuboza 2021, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Iserukiramuco “Kusi Ideas Festival’ ritegurwa n’Ikigo cy’itangazamakuru “Nation Media Group” (NMG) guhera mu mwaka wa 2019.

Iryo serukiramuco (Festival) ni gahunda ishingiye ku kungurana ibitekerezo bigamije kurebera hamwe icyateza imbere Umugabane w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga mu kinyejana cya 21.

Ni ibirori bikorwa mu buryo bwo kureba uko hashorwa imari mu dushya, ndetse no mu mahirwe yabyazwamo umusaruro ugeza Afurika ku ntsinzi ijyanye n’Icyerekezo 2050.

Perezida Kagame yatangiye ashimira Nation Media Group yateguye icyiciro cya gatatu cya Kusi Ideas Festival muri ibi bihe bikomeye Afurika n’Isi yose bihanganye na COVID-19.

Yavuze ko Iserukiramuco rya ‘Kusi Ideas Festival’ rijyanye no guhanga udushya, cyane ko ikoranabuhanga rihora rirema uburyo bushya bwo gusangira ibitekerezo.

Ati: “Muri rusange, ibyo ni byo Isoko Rusange ry’Afurika rigamije koroshya. Dukeneye kubona ishoramari ryinshi mu kubaka ubushobozi bw’ikoranabuhanga ku baturage bacu, by’umwihariko urubyiruko.

Icya kabiri, hakwiye kongerwa ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga rihangana n’ibidukikije. No mu bihe by’ibibazo bya COVID-19 bivanze n’umutekano muke w’ibiribwa, nk’uko turimo kubibona ubu, ubwo buhinzi bushobora kongera umusaruro ari na ko burushaho kubungabunga ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko udushya dukwiye kwinjizwa no muri gahunda zigamije kurengera imibereho myiza y’abaturage, mu guhangana n’ibihe bigoye biza bitunguranye, ku bufatanye n’Urwego rw’Abikorera.

Perezida Kagame kandi yanasobanuye uburyo ibihe by’icyorezo cya COVID-19 byagaragaje ubwiyongere bw’urwego rw’ubutwererane muri Afurika bikaba ari ibisubizo bikenewe n’ibindi bihe byose kugira ngo uyu mugabane ubashe gutera imbere.

Ati: “Na nyuma y’iki cyago tuzaba tugikeneye gukomeza gukorera hamwe kugira ngo tubone umusaruro ufatika.”

Yavuze kandi ko muri uyu mwaka ushize, hatewe intambwe mu bijyanye no gukira icyorezo kw’Afurika ashimangira ko hakiri urugendo rurerure.

By’umwihariko ku Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda bize bagasobanukirwa ko impinduka ari urugendo rukomeza rusaba guhora utekereza imbere mu guharanira kubaka ahazaza hatajegajega, ari na yo asaba Abanyafurika bose.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/12/2021
  • Hashize 2 years