Drone ya Ukraine yashwanyaguje indege y’intambara y’Uburusiya yihuta kurusha ijwi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Amakuru avuga ko indege y’intambara yo ku rwego rwo hejuru y’Uburusiya irasa ibisasu mu ntera ndende yashwanyagujwe n’igitero cya Ukraine cy’indege nto itarimo umupilote (drone).

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse agasesengurwa na BBC Verify, agaragaza iyo ndege yo mu bwoko bwa Tupolev Tu-22 irimo gushya ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Soltsy-2, kiri mu majyepfo y’umujyi wa St Petersburg.

Uburusiya bwavuze ko drone yarashwe n’amasasu y’imbunda nto ariko ko yashoboye “kwangiza” indege. Ukraine nta cyo yatangaje.

Nyuma yaho, umuyobozi (mayor) w’umurwa mukuru Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko ubwirinzi bw’ikirere bw’Uburusiya bwahanuye drone ebyiri zari zigabye igitero, buzihanurira hejuru y’akarere ka Moscow.

Abategetsi ba gisirikare bavuze ko izindi drone ebyiri zahanuriwe hejuru y’akarere ka Bryansk, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umupaka na Ukraine.

Ingendo z’indege zahagaritswe ku bibuga by’indege bitatu binini by’i Moscow, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya leta – ariko ibibuga by’indege bibiri by’ingenzi bya Sheremetyevo na Domodedovo nyuma byaje kongera gufungura.

Iyo ndege y’intambara ya Tu-22 y’Uburusiya yashwanyagujwe, ubusanzwe ifite ubushobozi bwo kuguruka ku muduvuko ukubye inshuro ebyiri umuvuduko w’ijwi, ndetse yakoreshejwe cyane n’Uburusiya mu kugaba ibitero ku mijyi yo muri Ukraine.

Nubwo gushwanyuza indege imwe y’intambara nta ngaruka nini byagira ku bushobozi bw’Uburusiya, kuri ubu bufite indege 60 z’intambara z’ubwo bwoko, icyo gitero kigaragaza ubushobozi bukomeje kwiyongera bwa Ukraine bwo kugaba ibitero imbere ku butaka bw’Uburusiya.

Mu mezi ya vuba aha ashize, Ukraine yagabye ibitero bya drone bibarirwa muri za mirongo bigambiriye kurasa kuri Moscow, uyu mujyi ukaba uri ku ntera ya kilometero zibarirwa mu magana uvuye muri Ukraine.

Ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Soltsy-2 kiri ku ntera ya kilometero 650 uvuye ku mupaka wa Ukraine.

Indege y’intambara ya Tu-22 ni iyo mu gihe cy’intambara y’ubutita. Ibihugu byo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) byayihaye izina rya “Backfire” ndetse yakoreshejwe cyane mu bitero ku mijyi yo muri Ukraine.

Ubwoko bugezweho bw’iyo ndege, nka Tu-22M3, bushobora kuguruka ku muvuduko wa kilometero 2,300 ku isaha (2,300km/h), igatwara intwaro zipima 24,000kg.

Uburusiya bwakoresheje indege zo muri ubwo bwoko mu ntambara muri Syria, Chechnya na Georgia, na vuba aha muri Ukraine.

Ku wa mbere, umuvugizi w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine yavuze ko indi ndege ya gisirikare y’Uburusiya yangijwe mu gitero cya drone mu karere ka Kaluga ko mu Burusiya.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya na byo byatangaje icyo gitero, ariko bihakana bivuga ko nta kwangirika kwabayeho.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2023
  • Hashize 8 months