Dr. Michael yerekanye Ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina

  • admin
  • 27/11/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu bushakashatsi bwe, Dr. Michael Roizen yerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku mubiri zirenze kure iziva mu byo bisiga. Gukora imibonano mpuzabitsina bifite umumaro ni nayo mpamvu ikwiye gukorwa buri gihe

Dr. Roizen yerekanye ko buri gitondo umuntu akenera kwihomaho ibintu bitagira ingano, ku bagore ho bikaba kenshi mu munsi, ariko iyo afashe iminota 15 agakora imibonano mpuzabitsina amatama ye aba aringaniye, iminwa ifite ibara ritukura uko bikwiye.

Abagabo n’abagore bamarira amasaha n’amafaranga mu kwigira beza, kandi hari uburyo karemano byikoramo. Mu bushakashatsi bwe, Dr. Michael Roizen yerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku mubiri zirenze kure iziva mu byo bisiga.

Dr. Roizen yerekanye ko buri gitondo umuntu akenera kwihomaho ibintu bitagira ingano, ku bagore ho bikaba kenshi mu munsi, ariko iyo afashe iminota 15 agakora imibonano mpuzabitsina amatama ye aba aringaniye, iminwa ifite ibara ritukura uko yifuza n’umubiri we ukaba ukeye muri rusange. Ibi bikaba biterwa n’intungamubiri ziri mu masohoro y’umugabo.

Kwiyanika ku zuba, kujya muri sauna ni ibintu bikunze gukorwa na benshi kugira ngo umubiri wabo use neza. Ni byo koko amaraso atembera mu mubiri nta mususu ariko imibonano mpuzabitsina ikaba akarusho mu gutuma ya maraso agenda neza kandi n’umubiri ugahorana itoto.

Iyo ubajije abantu icyo bakunda ku mugore cyangwa ku mugabo runaka, icyo benshi bahurizaho ni ukuba yigirira icyizere nk’uko bivugwa na Mary Jo Rapini, umuhanga mu bijyanye n’ihuzabitsina. Kugenda wemye ku mugabo, utikandagira kuko ntacyo wikanga ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma agira igikundiro, naho ku mugore iyo agenda amayunguyungu ajya hirya no hino bituma areshya benshi, bose ahanini babiterwa n’ibinezaneza byo kuba afite ubuzima burimo imibonano mpuzabitsina ihagije.

Si ibi gusa kuko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza itera itoto cyane cyane ku mugore ku buryo ashobora kugera aho agaragara nk’aho ari muto mu myaka ndetse no mu buryo akora. Ikindi cyiyongera kuri ibi ni uko hari ibintu bihitana abatari bake imibonano mpuzabitsina imurinda nk’indwara z’umutima, kanseri, no kwiheba bikunze kuvamo kwiyahura.

Ingaruka nyinshi nziza zo ntiwazirondora ariko burya ngo nta byera ngo de, niyo mpamvu abarebwa n’imibonano mpuzabitsina ari abayikora mu buryo bukwiye (abashakanye), naho ubundi nababwira iki!

Dr. Michael Roizen yerekanye Ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina

Gukora imibonano bifite inyungu nyinshi kubabikora. Dore zimwe mu nyungu zo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kongerera umubiri abasirikare

Guhuza ibitsina kenshi byongera abasirikare b’umubiri. Ibi bihuye neza n’uko umuntu uwo ari we wese arwaye, ibanga ryo kugira ngo agire imbaraga ni ukwiyandayanda agakora imibonano mpuzabitsina

Guhuza Ibitsina Kenshi byongera abasirikare b’umubiri Ibi bihuye neza n’uko igihe umuntu uwariwe wese arwaye, ibanga ryo kugirango agire imbaraga ni ukwiyandayanda agakora imibonano mpuzabitsina,nk’uko bitangazwa n’abahanga batandukanye, ngo gukora imibonano mpuzabitsina byibura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, binganya imbaraga n’ umusirikari w’umubiri (globule) witwa immunoglobin A, iyi ngo ikaba irinda umubiri cyane mu kuba wa kwinjirirwa n’ubukonje bushobora gutuma umuntu atitira agacika intege.

Gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi ngo bingana no kurya inanasi imwe buri munsi. Bityo rero ngo mu kurinda ubudahangarwa bw’umubiri wawe ushobora guhitamo imibonano mpuzabitsina rimwe ku munsi cyangwa ukarya inanasi imwe ku munsi.

Kumara umunaniro

Guhuza Igitsina Kenshi Bimara Umunaniro Akenshi umuntu unaniwe ashobora kuvurwa no gukora sport cyangwa, kunywa akarahura ka Divayi n’ibindi. Ibi byose ngo nta kintu birusha kuba wananirwa ugakora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwivura umunaniro.

Kwirinda indwara z’umutima

Guhuza ibitsina kenshi bituma wirinda kuba wafatwa n’indwara z’umutima. N’ubwo imibonano mpuzabitsina ngo idashobora kuvura uwarangije gufatwa n’indwara y’umutima ariko ifite ubushobozi bwo kurinda abayikora kuba bafatwa n’indwara z’umutima by’umwihariko ngo ku bagabo bakora imibonano mpuzabitsina byibura kabiri mu cyumweru ngo baba bafite amahirwe menshi yo kutagira aho bahurira n’indwara y’umutima kurusha abayikora inshuro imwe mu kwezi gusa ngo ntiwagakwiye guhata umuntu ko mukorana imibonano mpuzabitsina kuko iyo bibaye ku gahato nta kintu na gito biba bikumariye.

Umuti w’ibitotsi

Guhuza igitsina kenshi byongera ibitotsi. Abagore benshi bibaza impamvu iyo barangije gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo mu ijoro ahita asinzira, ibi ngo biterwa n’uduce dutoya tutabasha kuboneka tuvuka iyo amatemba buzi yo mu gitsina cy’umugore amaze kuba menshi twitwa oxytocin dutuma umugabo ahita agira ibitotsi kandi byiza kuburyo n’inzozi zihita zigabanuka kuko aba asa nk’uwibagiwe ibintu byose yahozemo.

Gukira ububabare bw’umubiri

Imibonano ituma ukira ububarare bw’umubiri Twa duce two mu matembabuzi yo mu gitsina nitwo twongera imisemburo yitwa endorphins irinda umubiri kuba wakumva ububabare ubwo ari bwo bwose buwuriho, ariko by’umwihariko ngo kubabara umutwe ni cyo kintu cya mbere kigabanywa no gukora imibonano mpuzabitsina. Imibonano mpuzabitsina kandi ngo ishobora kugabanya ububabare ku bantu barwaye indwara ya Diabete rimwe na rimwe ikaba ishobora no gukira burundu.

kwirinda indwara ya Cancer

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abahungu bafite guhera ku myaka 20 kuzamura basohora intanga byibura gatanu mu cyumweru baba bongereye amahirwe yo kutafatwa n’indwara ya Cancer y’amabya ku gipimo cya 30%. Mu gihe abasaza bo iyo basohoye intanga inshuro zirenze 21 mu kwezi baba biyongerera ibyago byo kuba bafatwa na Cancer y’amabya,niyo mpamvu ngo abasore n’abagabo batarengeje imyaka 50 bagakwiye kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi naho abasaza barengeje iyi myaka bakagabanya inshuro bakora imibonano mpuzabitsina.

Gukora intanga nyinshi

Nk’uko kandi ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, uko abagabo bagenda batakaza intanga nyinshi igihe bokora imibonano mpuzabitsina ngo ni nako umubiri ugenda urushaho gukora intanga nyinshi kurushaho kandi nzima kurusha iziba zasohotse kurusha abadakora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Ibi bikaba bituma kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi binatuma umugabo agira ubushobozi bwo kubyara abana bakomeye kandi buzuye, bityo rero niba ubona mugenzi wawe aguhata gukora imibonano mpuzabitsina kenshi, ntugatekereze ko ari inyungu ze ari guharanira cyangwa se abikunda kukurusha, ahubwo ni inyungu kuri mwe mwembi kuko bizabafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Ubusanzwe umuntu iyo ari muzima aba yakora imibonano mpuzabitsina neza kandi nta kibazo. Indwara muri rusange ntizabuza umuntu gukora imibonano mpuzabitsina n’ubwo yakora inshuro nkeya akoresheje integer nkeya.

Icyakora hari zimwe na zimwe mu ndwara zishobora gutuma umuntu arangiza vuba, cyangwa ntagire ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Muri izo ndwara harimo Diyabeti, uburwayi bwa cancer ya Prostate, uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uburwayi, ibibazo byo guhangayika cyane no guhora ku nkeke, umubyibuho ukabije ndetse no kuba umuntu yarikinishije igihe kirekire.

NB : MWIBUCYE KO SIDA ITAGIRA UMUTI NTI GIRE N’URUKINGO BYABA BYIZA BIKORWA NA BAMAZE KURURUSHINGA.



Yanditswe na Salongo Richard MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/11/2017
  • Hashize 7 years