Dr Leon Mugesera yakatiwe n’urukiko gufungwa burundu
- 15/04/2016
- Hashize 9 years
Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Léon Mugesera igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho.
Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Léon Mugesera ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu gufungwa burundu kuri uyu wa 15 Mata 2016, akaba yasonewe igifungo cya burundu y’umwihariko kuko atayemerewe nk’umwe mu boherejwe n’ubutabera bwa Canada. Yahamijwe kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, gutoteza Abatutsi n’ibyaha byibasiriye inyokomuntu, kubiba urwango rushingiye ku moko. Ibyaha bye bishamikiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu mwaka wa 1992, rivugwaho gushishikariza Abahutu kurimbura Abatutsi.
Dr. Mugesera yahise asaba kujurira ako kanya avuga ko imikirize y’urubanza ibangamiye uburenganzira bwe bwo kugira urubanza ruboneye ndetse n’urukiko rwamuburanishije rutigenga kandi rubogamye. Yongeyeho ko nta mutangabuhamya we n’umwe wumviswe ariko hakumvwa ab’ubushinjacyaha gusa, ndetse ngo ntiyaburaniye imbere y’urukiko rutabogamye kandi rwigenga. Nubwo atemera abatangabuhamya bwo ku ruhande rw’ubushinjacyaha, Urukiko Rukuru rwahamije ko batanze ubuhamya bujyanye neza n’ikiburanwa nubwo batavugaga neza amagambo nk’uko yumvikana mu ijambo Dr. Mugesera ashinjwa ko yavugiye ku Kabaya tariki 22 Ugushyingo1992. Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gucura no gutegura umugambi wa Jenoside nyuma y’aho bigaragaye ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ubwumvikane bwihariye yagiranye n’abacuze umugambi wa Jenoside, anahanagurwaho icyaha cyo gutanga amabwiriza yo gukora Jenoside no gutanga imbunda na bwo bigaragaye ko nta kimenyetso kibigaragaza.
Ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2012 ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ni bwo Dr. Leon Mugesera yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho Urukiko Rukuru rwa Canada rwafashe umwanzuro wo kumwohereza akaza kuburanishirizwa mu Rwanda. Urubanza rwe rwatangiye mu 2013 rugenda rusubikwa ahanini bitewe n’amananiza y’uregwa nk’uko ubushinjacyaha bwabisobanuraga. Dr. Mugesera yoherejwe mu Rwanda n’ubutabera bwa Canada akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera kubera ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ijambo ubushinjacyaha bwita rutwitsi, ariko Mugesera akavuga ko rigorekwa.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw