Dr.Iyamuremye August yatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda

  • admin
  • 17/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Dr. Iyamuremye Augustin yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka agize amajwi 25 mu gihe Zephirin Kalimba bari bahataniye uyu mwanya we yagize ijwi rimwe.

Uwagiriye ikizere Iyamuremye akamwamamaza ni Karangwa Chrysologue aho yavuze ko abishingira kuba yarayoboye inzego zitandukanye mu gihugu, ndetse ko yanabaye umuhuza wa bose kandi muri byose.

Ati “Ni umunyakuru kandi ukuri kubaka. Ibyo mbimubonamo, kandi afite inararibonye muri uru rwego twese tuzi ko yabaye muri manda ya mbere ya Sena kandi yabyitwayemo neza.”

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance wari usanzwe ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, aho yagize amajwi 23 kuri atatu ya Hadija Ndangiza Murangwa.

Habaye n’igikorwa cyo kurahira kuri aba basenateri uko ari 20 cyayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko Itegeko Nshinga, mu ngingo ya 66, ibisobanura aho ivuga ko mbere yo gutangira imirimo, abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.

Abasenateri barahiye bagizwe na Hon. Bideri John Bonds, Hon. Dushimimana Lambert, Hon. Habineza Faustin , Hon. Habiyakare François, Hon. Havugimana Emmanuel, Rt. Hon. Iyamuremye Augustin, Hon. Kanyarukiga Ephrem.

Hon. Mukabaramba Alvera, Hon. Mupenzi George,Hon. Murangwa N. Hadidja, Hon. Mureshyankwano Marie Rose, Hon. Niyomugabo Cyprien,Hon. Nkurunziza Innocent, Hon. Nkusi Juvénal, Hon. Nsengimana Fulgence, Hon. Ntidendereza William,Hon. Nyinawamwiza Laëtitia, Hon. Nyirasafari Espérance,Hon. Umuhire Adrie ndetse na Hon. Uwera Pélagie.





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/10/2019
  • Hashize 5 years