Dr Frank Habineza yifurije Perezida Kagame ishya n’ihirwe
- 07/08/2017
- Hashize 7 years
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dr Frank Habineza wahataniraga kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’igihugu akagira amajwi 0.45% yavuze ko ishyaka rye ritishimiye ibyavuye mu matora by’agateganyo ariko ko nk’uwari uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi yabyakiriye, yifuriza ishya n’ihirwe Paul Kagame waraye atsindiye uyu mwanya.
Dr Frank Habineza wari uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), yashimiye Abanyarwanda bamubaye hafi mu bikorwa byo kwiyamamaza no mu matora, akavuga ko bagaragaje ko bifuza impinduka muri Demokarasi.
Uyu wari umukandida muri aya matora akagira amajwi 0.45% (by’agateganyo), avuga ko aya majwi atabanyuze ariko ko bakiriye neza ibyavuye mu matora kandi.
Ati “Ibyatangajwe ntabwo byadushimishije nk’uko twari tubyizeye ariko kuko twemera demokarasi kandi turi abademokarate turifuza gufelicita (kwifuriza ishya n’ihirwe) umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame wigukanye insinzi turamwifuriza ishya n’ihirwe.”
Ku munsi w’ejo ubwo yamaraga gutora, yabwiye Itangazamakuru ko yizeye insinzi ku majwi 70%, avuga ko kuba yagize 0.45% bibabaje ariko ko uwatsinze amwifuriza kugira imirimo myiza.
Frank Habineza ku munsi w’ejo kandi yari yavuze ko indorerezi z’ishyka rye zagiye zihura n’ibibazo mu duce tumwe na tumwe zikabuzwa kwinjira mu byumba by’amatora, yavuze ko hari izemerewe kwinjira saa munani (14h00).
Avuga ko iyo haza kuba habaye uburiganya aha zinjijwe muri aya masaaha ntacyo zari kuba ziramira kuko amatora yasaga nk’ayari yarangiye.
Avuga ko mu bikorwa byo kubarura amajwi hari n’izindi ndorerezi z’ishyaka rye zabujijwe gukurikirana iki gikorwa gusa akavuga ko atapfa kubihuza n’aya majwi make yabonye kuko nta perereza barakora.
Yagarutse kandi ku mbogamizi ishyaka rye ryahuye na zo mu bihe byo kwiyamamaza birimo kubuzwa kwiyamamaza no guterwa amabuye, agasaba Komisiyo y’igihugu y’amatora kuzabikosora.
Ngo aka karengane bakorewe kabasigiye isomo rigiye kubatiza umurindi mu guharanira Demokarasi. ati “Twigiyemo amasomo menshi, twabonye n’ubunararibonye buri dufashe gukomeza ishyaka ryacu rizabe ishyaka rikomeye cyane kurusha uko ryari rimeze.”
Frank Habineza wari wizeye insinzi, yavugaga ko ashingira ku mubare munini w’Abaturarwanda bitabiraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ngo ibi byagaragaje ko Abanyarwanda bakunze imigabo n’imigambi y’ishyaka rye. Yagendaga agaruka ku bwinshi bw’abantu bitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ati “Ntituzi niba bataragiye gutora ariko twabonye ko badukunze kandi badushyigikiye.”
Avuga kandi ko nubwo yagize amajwi atageze kuri 1% ariko nibura hari Abanyarwanda bamutoye, akavuga ko ibi bitiza umurindi ishyaka rye ku buryo rizanitabira amatora y’intumwa za rubanda azaba umwaka utaha ku, akavuga ko bizeye ko bazegukana insinzi.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw