Dr.Bizimana avuga ko kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byakabaye ari ku nshuro ya 60

  • admin
  • 26/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ’CNLG’,Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko bitewe n’uko Jenoside yatangiye cyera,kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byakabaye ku nshuro ya 60 kuko yatangiye mu myaka ya za 59 hose mu gihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wabereye mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke hibukwa Abatutsi biciwe i Gashirabwoba.

Mu kiganiro cye,Dr.Bizimana yasobanuye uburyo kuri tariki 23 Mutarama 1953 hasohotse icyiswe manifesto y’Abahutu iri nayo kimwe mu byabaye intangiriro yo kwigisha no kubiba urwango ku Batutsi no gutegura Jenoside.

Bitewe n’icyo gihe aho urwango rwatangiye kubibwa mu bantu ndetse n’ubwicanyi no gutwikira Abatutsi bigatangira ubwo,ngo byakabaye ubu hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi aho kuba ku nshuro ya 25.

Ati”Turibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara ahubwo ubwo byakabaye ari ku nshuro ya 60 kuko Jenoside yatangiye cyera muri za 1959 Abatutsi bicwa, batwikirwa amazu, bafungwa n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko byageze mu 1960 ubwo Nyamasheke hayoborwaga na Sous Chef witwaga Nyirinkindi ngo bishe Abatutsi benshi, birakomeza kuko muri uwo mwaka nyine muri cheferie Impara hishwe Abatutsi hatwikwa n’amazu menshi agera kuri 200.

Ngo byarakomeje bigera mu 1963 aho I Nyamasheke habayeho kwica Abatutsi bikaba byari bihagarariwe n’uwitwa Ngirabatware Pascal (Gahini) na Alphonse Bariyanga.

Yavuze uburyo muri 64 padiri Bazon Henry wakoreraga umurimo we i Nyamashe yamenyesheje perefe wa Cyangugu ko ku muhanda wa Nyungwe hiciwe Abatutsi benshi, mu kumuhima bahise bamwimura bamusimbuza mubyara wa Habyarimana.

Ati”Tariki 20 Mutarama 1964 Padiri Henry Bazon wabaga I Nyamasheke yandikiye Prefect wa Cyangugu amumenyesha ko kumuhanda ugana mu ishyamba rya Nyungwe hiciwe Abatutsi benshi kandi umunuko ukaba ugera mu Muhanda.Mu guhima Padiri bahise bamwimura bamusimbuza mubyara wa Habyarimana witwaga Rushita”.

Yasoje asaba ko mugihe hibukwa amateka nk’aya hajya hashimirwa ubuyobozi bwiza buriho ubu butavangura Abanyarwanda ndetse banaharanira kurinda ibyo bumaze kutugezaho.

Ku rutonde rurerure rwa bamwe muri ba ruharwa mu gutegura Jenoside mu cyahoze ari Cyangugu barimo;Emmanuel Bagambiki wari Perefe,Jenerali Gratien Kabiligi,superefe Theodore Munyengabe,superefe Emmanuel Kamonyo,Yusufu Munyakazi,Shamihigo Simeon,Edouard Bandetse,Lt Samuel Imanishimwe,Major Munyarugerero,Andre Ntagerura,Barigira Felicien,Sinzabakwira Straton,Padiri Aime Mategeko,Padiri Laurent Ntihinyuka ndetse na Marcel Sebatware wari Diregiteri wa CIMERWA.

Muri uyu muhango haraza gushyingurwa mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside isaga 15629 irimo; iya Gashirabwoba 13,577; Giheke 1,039; Muyange 675;Kidashira 268 ndetse n’imibiri 70 yari igishyinguye mu Murenge wa Bushenge.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/05/2019
  • Hashize 5 years