Dortmund itsinze Buyern Munich urugamba rwasubira ibubisi

  • admin
  • 04/03/2016
  • Hashize 8 years

Germany Bundes Liga Shampiyona y’ubudage yasaga nk’iyihariwe n’ikipe imwe ariyo Buyern Munich. Gusa nyuma yuko iyi Buyern itsindiwe mu rugo na Mainz byongereaye Borussia Dortmund kabiri icyizere cyo guhatana

Aya makipe uko ari abiri niya amaze iminsi yihariye iyi shampiyona. Gusa Borussia Dortmund nay ni nko guherekeza kuko ibikombe bitatu biheruka byatwawe na Buyern Munich. Kuri uyu wa 5 Werurwe Dortmund iraza kwakirira Buyern ku kibuga Signal Iduna Park. Uyu mukino wakaniwe cyane na Dortmund kuko nyuma yuko Buyern Munich itsindiwe mu rugo na Mainz, ikinyuranyo cyari hagati yoyo na Dortmund cyahise kiva ku manota 8 hagasigaramo 5. Mu gihe Buyern yatsindwaga ku nshuro yayo ya kabiri kuva shampiyona yatangira, Dortmund yo yari yagiye gutsindira Darmstadt iwayo 2-0.Byongereye imbaraga ku ruhande rwa Dortmund kuko nibatsinda Buyern ikinyuranyo kirasigara ari amanita abiri gusa.

Mu mukino uheruka I Munich, Dortmund yahatsindiwe 5-1. Buyern kandi imaze gutsinda imikino 4 muri 5 baherutse gukina harimo n’ibiri bahurira I Signal Iduna Park kwa Dortmund. Dortmund iheruka gutsinda Buyern muri iyi mikino muri 2014 ubwo batsindaga Buyern 3-0 bikaba ariko byarabaye mu gihe Buyern yari yamaze guhabwa igikombe hasigaye iminsi 7.. Muri iyi myaka itatu ishize nibwo Guardiola na Buyern bagiye ku gitutu nk’iki. Nyuma y’umukino batsindiwemo na Mainz murugo, yagize ati “iyi Dortmund iotandukanye cyane n’iyo twahatanaga mu myaka itatu ishize. Tuzakomeza guhatana kugera ku isagonda rya nyuma.” Kapiteni wa Dortmund Mats Hummels we avugako kuri uyu wagatandatu ngo araba ari indya nkurye ariko ngo barabyiteguye.

Guardiola afite imvune nyinshi kurusha mugenzi we wa Dortmund Thomas Tuchel, uyu we abura Sokratis gusa. Buyern yo ibura Jerome Boateng, Javi Martinez na Holger Badstuber. Ibi bituma Guardiola t agomba guhengeka David Alaba wacaga ibumoso maze agafatanya na a Mehdi Benatia hagati mu binyuma.

Lewandowskiayoboye abandi mu bitego n’ibitego 23 mu mikino 23 games naho Pierre-Emerick Aubameyang wa Dortmund amukurikiye na 22. Lewondowski yavuze ko nubwo ibyababayeho ubwo bakinaga na Mainz ari ibisanzwe, ngo kuri Dortmund bizahinduka.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/03/2016
  • Hashize 8 years