Dore indirimbo zikunzwe mu kwamamaza umukandida wa FPR- Inkotanyi Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Hashize ibyumweru birenga bibiri ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida barimo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bitangiye hirya no hino mu Gihugu aho mu byo bakoresha biyamamaza harimo n’indirimbo.

Ari amashyaka cyangwa se abakandida bigenga bafite indirimbo zitandukanye zibamamaza mu rwego rwo kugaragarizwa uburyo bashyigikiwe hashingiwe ku bigwi byabo.

zimwe mu ndirimbo zikunzwe mu zirimo gukoreshwa mu kwamamaza umukandida wa FPR- Inkotanyi Paul Kagame hamwe n’andi mashyaka umunani yiyemeje kumushyigikira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Iyo ugiye mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza by’umuryango FPR- Inkotanyi by’umwihariko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, biragoye ko wahava utumvise indirimbo Ogera ya Bwiza afatanyije na Bruce Melodie, Azabatsinda Kagame y’Indashyikirwa za Nyamiyaga, Egana ku Egana y’itorero ry’abasaamyi bo ku Nkombo, Thank you Kagame ya Kitoko na Mutore cyane ya Nyirinkindi.

Ogera ni indirimbo ya Bwiza na Bruce Melody yagiye ahagaragara tariki 16 Kamena 2024 ubwo haburaga iminsi mike ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye mu bice bitandukanye by’Igihugu. Uretse kuba bigoye kuba utayumva ahabaye ibikorwa byo kwamamaza by’Umuryango wa FPR- Inkotanyi by’umwihariko umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, iyi ndirimbo iranakunzwe cyane kuko mu byumweru bitatu gusa imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.3, ibitekerezo bisaga ibihumbi 200 ndetse n’abayikunze basaga ibihumbi 300.

Azabatsinda Kagame ni indirimbo y’itsinda ryitwa indashyikirwa za Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, igaruka ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame aho baba bibanda ku bikorwa bitandukanye bakorewe byari byarananiye izindi Leta zayibanjirije.

Muri iyo ndirimbo hari aho bagira bati: “Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto naho ababunza amagambo byari byabananiye, n’intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru yatumwe ku Banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda, imiyoborere myiza, iterambere rirambye, Demokarasi iwacu byari byabananiye.”

Indi ndirimbo iri mu zikunzwe mu bikorwa byo kwamamaza ni iy’itorero ry’abasaamyi bo ku Nkombo, Egana ku Egana y’abaturage bo mu Karere ka Rusizi bakirije Perezida Kagame ubwo yajyagayo mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bavuga ko bazamutora 100% ku bw’ibikorwa bitandukanye yabakoreye birimo, kububakira imihanda, kubakura muri nyakatsi, kubatabara mu bihe by’ibiza n’ibindi byinshi.

Nubwo nta murongo wa Youtube usangaho iyi ndirimbo ariko muri telefone z’abantu batandukanye, ikunze gushyirwa aho basangiriza ababakurikira amashusho bakunze (Status), hamwe no kumvikana kuri site zitandukanye ziba zirimo kwiyamamarizwaho.

Uretse izi ndirimbo nshya zagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza muri uyu mwaka, hari n’izindi zari zisanzwe zitajya zisaza mu matwi y’abazikunze.

Thank you Kagame ya Bibarwa Kitoko, yashyize ahagaragara muri 2017, mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, ubwo hari hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uwo mwaka, igaruka kenshi ku kuba Kagame ari impano Abanyarwanda bahawe n’Imana bitewe n’ibikorwa byinshi birimo n’ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye, buri wese akaba afite ukwishyira akizana.

Ntiwagaruka ku ndirimbo zikunzwe mu kuvuga ibigwi bya Kagame nk’umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka umunani imushyigikiye ngo wibagirwe Mutore cyane ya Nyirinkindi, igaruka ku bigwi bya Perezida Kagame byiganjemo ibikorwa remezo ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Mbere gato y’uko ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya w’abakandida depite no ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwari bwatangaje ko indirimbo zivuga ibigwi umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu zigera ku 150.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months