Dore impamvu 6 zituma abakobwa bigwizaho abakunzi benshi n’uburyo babigeraho

  • admin
  • 13/10/2015
  • Hashize 9 years

Abahungu benshi bakunze kujya bibaza akenshi uburyo abakobwa bakunze kuba bafite abakunzi kandi benshi mu gihe bo bamara imyaka n’imyaniko barabuze umukunzi,nk’uko tubikesha urubuga rwa wikihow izi ni impamvu 6 zituma abakobwa bahorana inshuti n’uburyo babigeraho.

1.Buri umwe wese igitsina gore kimwereka urukundo: Buriya igitsina gore n’icyo kiremwa muntu gikunda gutendeka hano ku isi,kuko kiba kizi ko isaha ni saha yatana nuwo bari kumwe,iyo umuhungu nawe amaze kumenya ibyo nicyo cyaguhe anjya gushwana n’undi muhungu mugenzi we umukobwa we yibereye aho ategereje uri butsinde urwo rugamba akaba ariwe akurikira.Umukobwa ntiyakwigera amara igihe kinini adafite uwo bakundana kuko aba yarizigamiye,kandi buri umwe aba amwitaho uko bikwiye.

2.Bakunda kugisha inama bagenzi babo: Igitsina gore ku isi hose gikunda kugisha inama k’igenzi cyacyo kubyerekeranye n’urukundo.akenshi iyo ari k’umugisha inama aba amubwira umuhungu ubu bari kubyumva kimwe ndetse anamugisha inama niba koko ari umwana mwiza bagumya gukundana nta kibazo,kandi ubwo inama mugenzi we amugiriye niyo akurikiza,mu gihe umuhungu aho kugisha inama mugenzi we ahubwo agenda amuratira ndetse mugenzi we yanjya kumubwira iby’imico yuwo mukobwa undi akamwamaganira akure ahubwo bakaba banabipfa avuga ko agira ngo amwijyanire.

3.Bakundakwirekura bakavuga ibibarimo byose: Mu gihe umukobwa yasohokanye n’inshuti ye y’umukobwa ahantu,ntatinya kuvuga ibi murimo byose abibwira iyo nshuti ye y’umukobwa,kugira ngo nawe yumve ibiyivamo kandi ibyo byose babivuga babanjije kunjya ahantu hatuje bumva koko ikiganiro cyabo ntawe uri bukirogoye.mu gihe abahungu bafata umwa bagasohokana n’inshuti zabo ari ukwishimisha gusa.

4.Bakora ibishoboka byose k’umubiri byatuma bagira igikundiro: Buriya uzarebe igitsina gore amasaha menshi kimara mu nzu kiyamara kiri kwisiga ndetse no kwireba,yisiga puderi,asokoza ingohe,asiga amavuta ku munwa,ndetse anareba ko yambaye neza yaberewe,ubwo n’imisatsi akayisokoza neza burya bazi ko ubwiza bw’abakobwa buba mu misatsi,mbese igitsina gore kiba cyumva cyahora kimeze neza hose ku buryo kugira ngo aho gica hose banjye bakebuka.mu gihe igitsina gabo ntacyo biba bikibwiye,ibyo gusokoza umusatsi,ibyo kwisiga,ibyo kwireba,mbese kibigira nk’aho ari ibyo kwibona.

5.Abakobwa ni abana beza: Ubundi ushobora kubwira umukobwa ko umukunda akabyakira,yewe akanishima ubundi nawe ukanjya aho ngo niboneye umukunzi,nyumenye ko buriya uri nkuw’ijana yemereye,hanyuma ukazanjya wohereza ubutumwa bugufi akabubona yewe akanabusubiza akubwira amagambo aryohereye,ntabe yanakubwira ngo mite undi muntu dukundana,ubundi nawe akagushyira mu bandi.

6.Bakora uburyo bushoboka bwose ngo bambare neza: Igitsina gore aho kiva kikagera gikora uburyo bushoboka bwose ngo cyambare neza,mu gihe umuhungu we aba yibereye aho ntacyo yitayeho,apfa kuba abona icyo yambara akajya mu nzira,icyo nicyo kintu cya mbere gituma igitsina gore kibona umukunzi byihuse.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/10/2015
  • Hashize 9 years