Dore impamvu 6 zituma abahungu batinya gukundana n’umukobwa urukundo rufite nyarwo

  • admin
  • 19/11/2015
  • Hashize 8 years

Nta muntu n’umwe udakenerea cyangwa ngo yifuze gukundwa. ariko burya iyo urebye kurundi ruhande usanga hari abahungu bamwe na bamwe badakunda abakobwa babakunda urukundo ruhamye kubw’impamvu zitandukanye dukesha urubuga womenzone rwashyize ahagaragara izi mpamvu zituma abahungu batinya gukundana n’abakobwa bafite urukundo rwa nyarwo.

1.Urwikekwe: Iyi niyo mpamvu ya mbere ituma abahungu batinya gukundana urukundo rufite intego,baba bafite urwicyekwe,kuko iyo mufitanye mufitanye urukundo rufite intego,bituma atisanzura neza,aba agenda yicyeka aho ageze hose,uwo bavuganye wese,aba aziko uri k’umucunga cyangwa washizeho umuntu uzajya amugucungira

2.Kuribwa k’umutima: Abahungu benshi baba batinya ko bazicwa n’agahinda mu gihe bagiye mu rukundo nyarwo.ubundi unarebye koko akenshi iyo umuntu agiye mu rukundo arababazwa,nkiyo udafite umutima ukomeye ho biba ibindi bindi,kuko abahungu erega bakunda no gufuha.

3.Gucana inyuma: Abahungu buriya ntibajya bamenya kwihangana iyo bumvise ko baciwe inyuma,atangira kubura amahoro kuburyo ashaka icyo yakorera uwo mukobwa cyangwa uwakoranye nawe imibonano mpuzabitsina,maze agakora amahano.


4.Kuba yahobera umuntu wese w’igitsina gore uko yishakiye:
Iyo yinjiye mu rukundo rufite intego aba nta burenganzira afite bwo guhobera igitsina gore uko yishakiye kubera kwikanga ko inshuti ye iri k’umucunga.

5.Icyizere: Icyizere buriya ni kimwe mu bintu umuhungu bimugora,aba yumva ko niyizera umukobwa azageraho nubundi akamwigarika,bityo agahitamo kwibera nyakamwe kuko ntawe wo kwizerwa aba abona.


6.Imyitwarire y’abakobwa:
Igihe kimwe na kimwe haba mu rukundo cyangwa mu buzima busanzwe igitsina gore kigira indi myitwarire itandukanye,hari nabwo umukobwa kuba afite nka zimwe mu nshuti ze bisanzwe z’abahungu bigatuma azisanzuraho bihagije,ariko akaba afite inshuti ye bafitanye urukundo rufite intego,we yabona iyo myitwarire ye kuri izo nshuti ze akagira ishyari.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/11/2015
  • Hashize 8 years