Dore ibimenyetso bishobora ku kugarariza ko umugabo wawe agukunda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Burya ibikorwa bivuga kurusha amagambo, iyo umugabo akunda umugore by’ukuri hari uburyo bwinshi ashobora kubimugaragariza.Inshuro nyinshi abagabo ntibabasha kuvuga amagambo agaragaza urukundo ahubwo barugaragariza mu bikorwa.

Urubuga Elcrema rwadukusanyirije bimwe mu bikorwa cyangwa ibimenyetso bishobora kukugarariza ko umugabo cyangwa umusore mukundana agukunda uruzira uburyarya.

Ntabwo ajya aburira umwanya umugore we

Iyo umugabo akunda umukunzi we by’ukuri ntabwo ashobora kumuburira umwanya.

Akazi kose yaba akora cyangwa umwanya wose afite n’iyo waba muto akora ibishoboka akagira uwo agenera umukunzi we igihe amukeneye.Ntabwo ajya ananirwa kumwitaho uko bishoboka kose.

Ntacyo atakora ngo abone umukunzi we yishimye

Umugabo ukunda umukunzi we by’ukuri ntacyo atakora igihe aziko ari cyo cyamushimisha.

Iteka anezezwa no kubona umukunzi we yishimye ndetse ntabangamirwa no gukora icyatuma umukunzi atekana ndetse akishima.

Iyo akosheje yihutira gusaba imbabazi kandi akavugisha ukuri

Iyo umugabo akoshereje umukunzi we kandi amukunda by’ukuri ntatindiganya kwemera ko yakosheje ndetse akabisabira imbabazi abikuye ku mutima.

Ntabwo yitwara nk’abagabo badashobora kwemera ko bakosheje, iyo umugabo afitiye umukunzi we urukundo rutaryarya ntashobora gutuma kamere ye ibyitambika.

Iteka aharanira kubera umukunzi we umunyakuri kuko azi neza ko urukundo rwubakiye ku binyoma rutaramba kandi akaba amubona muri ejo hazaza he.

Amutega amatwi

Iyo umugabo akunda umukunzi we urutaryarya amutega amatwi, iyo azi neza ko umukunzi we akeneye umuntu wo kumutega amatwi no kumugira inama ntabwo aterwa ikibazo no kuba yaba uwo muntu.

Aramushyigikira

Umugabo ukunda umugore we cyangwa umukobwa bakundana iteka aramushyigikira kuko aba azi neza ko ibyo akora abishoboye kandi ashobora kugera kure.
Niwe mufana we wa mbere kandi amugirira icyizere.

Ashimishwa no kumwitegereza

Umugabo ukunda umugore we ntakimushimisha nko kumwitegereza. Ikibimutera nuko aba aziko umukunzi we ari uw’agaciro gakomeye ndetse akaba adashobora kurambirwa kureba ubwiza bwe.

Mu gihe cyo gutera akabariro ntacyo atakora ngo amunyure

Umugabo ukunda umugore we by’ukuri iyo bari mu buriri ntacyo adakora ngo yishime. Hari ibikorwa ashobora gukora atari uko abikunze ahubwo ari uko azi ko mu gihe cyo gutera akabariro ari byo bituma umugore we agera ku byishimo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 days