Dore bimwe mu bintu byagufasha guhangana n’indwara y’urukundo [Indege]
Iyi ndwara iterwa n’uko umuntu aba yifitemo urukundo rwinshi (Indege), ariko umukunzi we akaba atamuri hafi muri icyo gihe cyangwa se hari umuntu ukunda ariko we atakwiyumvamo.
Amakuru dukesha urubuga aufeminin, aratangaza ko hari ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko umuntu yarwaye indege.
Bimwe muri ibyo bimenyetso birimo Kubabara umutwe, kubabara mu nda, kudashaka kurya, kugira ibicurane kandi utari usazwe ubirwaye, kugira isesemi, kwigunga, kugira umunabi, hamwe no kurira ku bantu b’igitsina gore.
Dore bimwe mu bintu wakora igihe usanze ufite ibi bimenyetso tumaze kuvuga haruguru:
1. Kuganira n’inshuti zawe ndetse no gutemberana na zo, na byo biragufasha kuko bituma udakomeza gutekereza ku wo ukunda watumye urwara, bikakurinda no kwigunga.
2. Gukora imyitozo ngororamubiri, uri kumwe n’abandi bantu.
3. Kuryama ukaruhuka bihagije, kandi ukirinda guhindahura isaha uryamiraho. Urugero niba ufashe gahunda yo kuryama saa tatu z’ijoro ukaguma kuri iyo saha.
4. Kwirinda kunywa inzoga cyangwa itabi.
5. Kunywa amazi menshi, kugira ngo wirinde umwuma kuko umuntu urwaye indwara y’urukundo aba arimo gutekereza cyane, bityo umubiri ugakoresha imbaraga nyinshi
6. Kurya indyo yuzuye kandi ukarira ku gihe, mu rwego rwo kwirinda ko ushobora kunanuka cyangwa ukarwara indwara zitandukanye ushobora guterwa no kutarya.
Salongo Richard MUHABURA.RW