Dore amakosa 5 abagabo bakora mu gihe cyo gutera akabariro

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 9 years
Image

Igikorwa cyo gutera akabariro ku rugo ni ingenzi cyane mu buzima bw’abashakanye. Iyo iyi ngingo itataweho cyagwa ntikorwa neza uko bikwiriye, ubwumvikane n’imibanire myiza igenda izamo ibibazo.

Nkuko urubuga rwandika ku mibanire y’abashakanye , Elcrema rubitangaza hari amakosa 5 abagabo bahuriyeho bakunda gukora mu gihe cyo gutera akabariro.


1.Kwibwira ko umugore yishima gusa ari uko umugabo yinjije igitsina
(penetration). Iri ni ikosa abagabo bakunda gukora , bakibwira ko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ubwacyo gihagije ngo umugore abashe kwishima. Gusimbuka umwanya wo kumutegura kuburyo buhagije ni ikosa rikomeye abagabo bakora mu gihe cyo gutera akabariro. Iyo umugabo ateguye umugore we byibuze iminota hagati ya 10 na 30 bifasha cyane umugore kugira ngo agire ubushake buhagije na we abashe kwibona mu gikorwa.

2.Ibintu bidahinduka. Iri naryo ni ikosa abagabo bakunda gukora. Guhindura uburyo (position) igikorwa gikorwamo nabyo ngo bifasha cyane imigendekere myiza y’igikorwa kandi bugatuma umugabo abasha kumenya ibyo umugore we akunda ukamurinda no kurambirwa guhora mu buryo bumwe. Bituma ubutaha agenda arushaho kwishimira igikorwa nyirizina kuko aba azi ko harimo ibintu bishya kuruta uko yazabihurwa kubera ibintu bidahinduka.

3.Kwibwira ko uzi ibyo akunda. Abagabo bakunda gukora iri kosa. Umugabo akicara aho akibwira ko azi ikigomba gushimisha umugore we, nyamara sibyo. Kugira ngo umenye ibishimisha umugore wawe cyangwa ibyo atishimira mugomba kugirana ikiganiro kirambuye. Si byiza kwibwira ko uzi ibintu byose. Kuganira no kwigishanya nibyo byagufasha gushimisha umugore wawe uko bikwiye. Ahanini kwishima k’umugabo ntibiva kure ariko ibyishimo no kurangiza k’umugore ni ibintu bitegurwa, ntibyizana.


4.Kwibeshya ko umugore ari we ugomba kureshya gusa
.
Ibi nabyo ni ikosa. Abagore nubwo aribo bareshya abagabo , ariko nabo bakunda umuntu ubareshya cyane iyo umutegura gukora imibonano mpuzabitsina.

5. Kwibeshya ko igikorwa gitangirira mu buriri. Abagabo benshi bakunda kwibwira ko imibonano mpuzabitsina itangirira mu buriri nyamara ni ukwibeshya. Abagabo bakwiriye kumenya ko abagore badafatwa vuba kandi batagira ubushake bwo guhuza urugwiro vuba nkuko umugabo ateye.

Kumwoherereza ubutumwa bugufi , kumuhamagara umubwira amagambo agendanye n’imibonano mpuzabitsina hakiri na mugitondo nabwo ni uburyo butuma bigera mu gihe mugomba guterera akabariro ku rugo afite ubushake kuruta uko umufatirana ku buriri gusa. Ibuka ko ari umugore mwashakanye ntacyo muhishanya kandi ntanicyo mutemerewe. Ugomba kumuhamagaraga cyangwa ukohereza ubutumwa bugufi umusezeranya uko uri bwitware neza muburiri, kumubwira ibishya umuhishiye, n’ibindi nkabyo

Umugabo wakwirinda aya makosa cyangwa agahindura imyitwarire byamufasha gushimisha umugore we ndetse akaba yabasha kugera ku byishimo bye byanyuma(Kurangiza), cyane ko hari abagabo benshi byabereye ihurizo rikomeye.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 9 years